Mu Mudugudu wa Gitisi Akagari ka Muganza Umurenge wa Muganza, abenshi mu bahinga mu materasi bavuga ko mbere bari baranze guhinga muri ubu buryo bavuga ko babona ari ukwangiza ubutaka ariko baza kwigishwa bumva ko ari uburyo bwiza bwo kurwanya isuri bemera guhinga none ubu babona umusaruro mwiza.

Ngendahayo Camille ati “Reka twabonaga ari ukuducagagurira ubutaka babwangiza tubanza kubyanga, ariko ubu twarabyumvise twatangiye no kubona inyungu.”
Ngendahayo avuga ko bakundaga mbere guhura n’ikibazo cy’ibiza, aho imvura yatwaraga ubutaka n’imyaka yabo igatwarwa bagahomba.
Avuga ko ariko uyu munsi bagenda babona ibyiza byo guhinga ku materasi, aho umusaruro wabo wikubye inshuro ebyiri ku wo babonaga mbere bataratangira guhinga ku materasi.
Nyiramakuba Pascasie nawe uhatuye, avuga ko aho yatangiriye guhinga ku materasi mu mwaka wa 2013, ubu igihe cy’isarura abasha kubona byibura ibiro 100 by’ibigori ahantu mbere yasaruraga ibiro bitarenze 40.
Ati “Kuko twahinze uburyo bw’amaterasi ubu n’ifumbire duhinze igumamo ubutaka ntibutwarwe umusaruro ukiyongera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Kabalisa, avuga ko ubukangurambaga bwagiye bukorwa bakanabona inyungu zabyo biri mu bahinduye imyumvire imyumvire.
Ati “Mbere abaturage ntibabyumvaga bavugaga ko ari ukwangiza ubutaka, ariko ubu nyuma yo kubona umusaruro waho, n’uburyo birinda ubutaka basigaye babyitabira.”
Muri uyu murenge hari ubutaka bwa hegitari zirenga 150 zihinzeho ku buryo bw’amaterasi. Abahatuye basanga ari uburyo bwiza bwatumye batana no guhomba imyaka kubera ubutaka bwatwarwaga mu gihe cy’imvura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|