Umutekamutwe yababeshye amashanyarazi abambura miliyoni 3,3Frw

Abatuye Umudugudu wa Murama mu Karere ka Huye, baratabaza nyuma y’uko umutekamutwe abariganyije miliyoni 3,3Frw ababeshya ko azabazanira amashanyarazi.

Bamwe mu batanze ayo mafaranga bavuga ko uwo muntu yaje yiyitiriye ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG, bakamuha amafaranga miliyoni 3,3Frw ngo abazanire amashanyarazi.

Umutekamutwe yabasezeranyije amashanyarazi bamuha miliyoni 3Frw.
Umutekamutwe yabasezeranyije amashanyarazi bamuha miliyoni 3Frw.

Uwitwa Minani avuga ko uwo muntu yatangiye kubazanira aya mashanyarazi, ku buryo mu miryango 33 yari yatanze aya mafaranga igera kuri irindwi yari yatangiye gucana. Biza guhagarara ubwo abakozi b’iki kigo babimenyaga bakaza kubihagarika.

Agira ati “Twari dukennye umuriro twifuza natwe iterambere, umuntu rero atwijeje kuwutuzanira ntitwazuyaje none batubwiye ko yari umutekamutwe.”

Bifuza ko nubwo icyo kibazo cyabayeho kitagombaga gutuma babuzwa gucana, ahubwo REG ikwiye gukomerezaho kugira ngo na ho terambere ntirihagarare.

Bahagarikiwe gucana kuko umuriro batawuhawe na REG.
Bahagarikiwe gucana kuko umuriro batawuhawe na REG.

Jean Pierre Maniraguha, ukuriye REG mu Turere twa Huye na Gisagara, avuga ko basanze bimwe mu bikoresho uyu yakoresheje nk’insinga, zitari zujuje ubuziranenge ku buryo zashoboraga no guteza impanuka, akaba ari mpamvu zakuweho abaturage ntibongere gucana.

Ati “Twiteguye guha aba baturage amashanyarazini kuko ni na cyo cyari kitujyanye ubwo twabonaga iki kibazo."

Avuga ko bagitegereje ko ubutabera burangiza akazi kabwo ko gukurikirana uwo "mutekamutwe", bagashaka uko bageza amashanyarazi ku baturage.

Biteganyijwe ko uwo muntu ukurikiranyweho kurya amafaranga y’abaturage, azishyura amafaranga yabariganyije, akongeraho n’indishyi z’akababaro kuko yamaze gutabwa muri yombi.

Insinga zari zimaze gukoreshwa hatangwa umuriro zari zimaze kugera ku burebure bwa kilometero 1,2 ariko abahawa amashanyarazi bagitegereje za cash-powers.

Ubuyobozi bwa REG burasaba abaturage kwirinda abatekamutwe, mu gihe bakeneye serivisi zijyanye n’amashanyarazi bakagana ikigo kibishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baturage REG irebe uko yabaha amashanyarazi rwose

Joel yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka