Gisagara habonetse imibiri 70 y’abazize Jenoside
Habura iminsi ibiri ngo hatangizwe icyunamo cyo Kwibuka 22 , mu Karere ka Gisagara hakomeje kugaragara imibiri y’ abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ku makuru yatanzwe n’umuturage wafunguwe mu Murenge wa Kansi habonetse imibiri mirongo itanu n’itanu. Mirongo ine n’umunani muri yo yari mu cyobo cy’itongo rya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge mu Kagari k’Akaboti, indi 7 iboneka mu Kagari k’Umunini.

Mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Muganza mu Mudugudu w’Urusaro, mu isambu y’ uwitwa Utabazi Casien ufungiye muri Gereza ya Manga ariko ikaba ituwemo n’uwitwa Shyirambere Pascal na Mukashyaka Josee no mu isambu ya Nzabarinda J Baptiste, na ho habonetse imibiri 25 ku makuru yatanzwe n umuturanyi wabo. Hose bigaragara ko harimo n abana bato.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu Murenge wa Kansi batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko kuba bose batarabasha gushyingura abantu babo nyuma y’ imayaka 22 biterwa n’abaturage badatanga amakuru.

Umwe muri bo ati « Birababaje kuba tugishyingura kugera uyu munsi, icyo dusaba ni uko batubwira aho abantu bacu bari tukabashyingura mu cyubahiro.»
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Emmanuel Uwiringiyimana, avuga ko gusanga abantu bahinga hejuru y’imibiri y’abazize Jeoside byagakwiye kujya bihanirwa n’amategeko n’abandi bakaboneraho, kuko ngo na byo ntaho bitandukaniye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati « Birakabije gusanga nyuma y imyaka 22 hari abantu bakibitse imibiri y’abantu bayihinga hejuru! Ibi amategeko akwiye kujya abihanira.»
Muri uyu Murenge wa Muganza, abantu bahakuwe ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere bwemeza ko bari hafi cyane ku buryo abahahinga nta kigaragaza ko batari bazi ko bahari.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo imibiri yabonetse mu Murenge wa Kansi yataburuwe mu gihe i Muganza ho byabaye kuri uyu wa 4 Mata 2016.
Amakuru Ibuka mu Karere ka Gisagara itanga, avuga ko abantu biciwe mu mirenge ya Muganza na Kansi yo muri ako karere ahanini bishwe n’Abarundi bari baje gufasha interahamwe dore ko iyo mirenge ituranye n’u Burundi.

Imibiri imaze gushyingurwa muri kansi igera ku bihumbi 10 n’102 naho muri Muganza ifatanyije urwibutso na Mugombwa hashyinguwe ababarirwa mu bihumbi 47.
Habura iminsi ibiri ngo hatangizwe icyunamo cyo Kwibuka 22, mu Karere ka Gisagara hakomeje kugaragara imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
manaweeee!!!!!!Ntibyumvikana,Imibiri y’abantu 70 nyuma y’Imyaka22byongeye Ahantu hatuwe,habura n’umuntu numwe wakwerekana ahobari,byarabaye bareba,!!??ntibyumvikana peeeUbutabera bukwiye kubikurikirana.
Ibintu nkibingibi bikwiye kugira uko bifatwa kuko ntabwo byumvikana ukuntu abantu bahinga hejuru y’imibiri ingana uku batabizi kandi byongeye genocide yabaye bahari, ese kubera iki batabibazwa?