Ibi bijyana no kutitabira n’izindi gahunda z’ubuzima zabagirira akamaro nko kwipimishiriza igihe, bigasaba ko umujyanama w’ubuzima abahozaho ijisho, nk’uko Habumugisha Jean Paul umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Matyazo abivuga.

Agira ati “Nubwo dukangurira abagore kwipimisha igihe bakeka ko basamye, hari abakibihishira bakazajya kwipimisha bitinze inda ari nkuru nabwo ari ku ngufu.”
Theoneste Maniragaba, umuyobozi w’agateganyo mu bitaro bya Kabutare, avuga ko uku gutinda kwipimisha bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, cyane ko aba agomba gukorerwa ibizami bitandukanye harimo no gupimwa agakoko gatera Sida igihe yanduye agafashwa kubyara umwana muzima.
Ati “Ni ngombwa ko umubyeyi apimwa byibura inshuro enye kandi atangira kwipimisha kare agikeka ko yasamye.”
Babitangarije mu biganiro aba bajyanama b’ubuzima bagiranye n’abasenateri n’abadepite mu nteko ishinga amategeko bagize ihuriro ryita ku buzima n’imibereho myiza, babasuye tariki 11 Werurwe 2016.

Senateri Sebuhoro Celestin wari uyoboye itsinda, avuga ko nk’intumwa za rubanda baba bagamije ku manuka bakareba gahunda nk’izi za leta uko zishyirwa mu bikorwa, banibutsa abaturage ko izi gahunda ari izabo kandi zibafitiye akamaro.
Ati “Nubwo habaho amategeko ngenderwaho ntitwakwirengagiza ko hari abatayakurikiza n’abatayazi, niyo mpamvu twegera abaturage tubashishikariza kwita kuri gahunda nk’izi zita ku buzima bwabo.”
Abasenateri n’abadepite kandi bibutsa ababyeyi ko kwisuzumisha batwite, ubuzima bw’umwana bugakurikiranwa kuva akiri mu nda na nyuma y’uko avutse agakomeza kwitabwaho uko bikwiye, ari inshingano yabo ikomeye kuko uyu mwana aba atagomba kuvutswa uburengenzira bwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|