Abadepite ba Amerika batoye umwanzuro uhagarika intambara ya Iran
Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Umutwe w’Abadepite (House of Representatives), igenzurwa n’Abarepubulikani, yatoye umwanzuro usaba Perezida Donald Trump guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Iran keretse habayeho uburenganzira butangwa na Kongere (Sena).
Uwo mwanzuro watowe n’amajwi 215 kuri 208, aho Abarepubulikani bane bifatanyije n’Abademokarate.
Iyi ni inshuro ya mbere umwanzuro nk’uyu wo kugabanya ububasha bwa Perezida mu ntambara ya Iran utambutse muri iyi nteko nyuma y’uko indi myanzuro itatu yari yaratsinzwe mbere.
Umudepite umwe mu bashyigikiye uwo mwanzuro yavuze ko Kongere igomba kongera gukoresha ububasha ihabwa n’Itegeko Nshinga mu bijyanye no gutangaza intambara. Mu gihe abawushyigikiye bavuga ko intambara itigeze ihabwa uburenganzira bwa Kongere, ubutegetsi bwa Trump bwo buvuga ko Perezida afite uburenganzira bwo gutegeka ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu.
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye birimo Washington Post na The New York Time byabitangaje, bamwe mu Badepite b’Abarepubulikani batangiye kugaragaza impungenge ku gihe intambara imaze, ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse no ku ngaruka za politiki mbere y’amatora ateganyijwe mu mezi ari imbere.
Uyu mwanzuro utowe mu gihe Perezida Trump, na we yari yaciye amarenga ko arambiwe iyi ntambara agaragaza ko hari icyizere ko igiye kurangira, binyuze mu masezerano Amerika irimo kugirana na Iran.
Yari yagize ati “Bizarangira bigenze neza,” arongera mbere gato y’uko uyu mwanzuro utorerwa ati “Iyi ntambara ishobora kuzarangira muri weekend itaha.”
Ni mu gihe Depite Gregory Meeks, watangije uwo mwanzuro, yavuze ko intambara ya Iran “itubahirije amategeko kandi ihenze.”
Ni iki gikurikiraho?
Nubwo Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite yemeje uwo mwanzuro, ntibisobanuye ko intambara ihise ihagarara. Ubu ugomba kujyanwa muri Sena, na yo ikawutora.
N’iyo Sena yawemeza, Perezida Trump ashobora kuwanga kubera uburenganzira bita ubwa “veto” Perezida aba yemererwa n’Itegeko Nshinga, bityo Kongere ikaba yasabwa kugira ubwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi kugira ngo irushe imbaraga iyo veto.
Mu buryo bwa politiki, iri tora rifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko bamwe mu bagize ishyaka rya Trump batangiye kutemeranya na we ku buryo intambara ya Iran ikomeje kuyoborwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|