Byagarutsweho na bamwe mu barezi n’abayobozi bitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abarimu 6 barangije amahugurwa y’imyaka 2 ku kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bahererwaga muri mu Kigo Amizero y’Ubuzima kiri mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Niyonzima Jean Nepo, umwe muri abo barezi, ati « Ni abana nk’abandi, ababyeyi ntibakwiye guhishira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko biri no mu bibabuza amahirwe y’ejo hazaza kandi bigaragara ko uko bitaweho bahindura imibereho.»
Mukarwego Esperence, urerera mu Ishuri Amizero y’Ubuzima, avuga ko umwana we yari umwana uhora acira inkonda, nta ngufu agira mu ngingo, bigatuma abaturanyi ndetse n’abo mu muryango bamunena bakanamuheza mu bandi bana, bikamutera guhorana na nyina mu gikari aho abandi batabona.
Ngo yaje kugirwa inama yo kumujyana muri iryo shuri none mu gihe cy’imyaka 2 ahamaze ubu azi kwisukura, ntagicira inkonda, aramesa, akanahirira ubwatsi amatungo nk’uko umubyeyi we abyemeza.
Ati « Iki kigo cyankuye mu gahinda k’umwana nagiraga ari we mfura, ubu ni umuhungu mwiza ni umwana nk’abandi ndamutuma akantumikira.»

Depite Speciose Mukandutiye, wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko nta mubyeyi wagakwiye kuba agiterwa ipfunwe n’ubumuga bw’umwana we, kuko ubu abafite ubumuga bahawe ijambo kandi byanagaragaye ko iyo bitaweho hari byinshi bihinduka mu mibereho yabo.
Ati « Aba ni abana kimwe n’abandi, ababyeyi ntibakagire uwo babuza amahirwe kuko ntawe umenya icyo umwana azaba ejo. Nibabaganishe mu bigo nk’iki byabugenewe bitabweho kuko na bo barashoboye.»

Ikigo Amizero y’Ubuzima cyashinzwe muri 2011 ku nkunga y’Ubudage, kimaze kurera abana barenga 400 bafite ubumuga.
Kuri ubu, abahiga ni 178 ariko kiritegura kwakiraabandi 24. Abamaze gukura bagiye kujya bigishwa imyuga itandukanye izajya ibafasha kwizamura mu gihe kizaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|