Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi bashyirwa mu kizima n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, bikabicira imirimo n’ubucuruzi.
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ukubiyemo ibihano ku bantu batazubahiriza iri tegeko, birimo amande kuva ku 300.000frw kugera kuri 700,000frw ndetse n’igifungo kigera ku mezi atandatu.
Umugabo wo mu Butaliyani utatangajwe amazina, akaba umuhungu w’uwitwa Graziella Dall’Oglio, wapfuye mu 2022 ku myaka 82 aravugwaho guhisha urupfu rwa nyina ku bayobozi nk’uko byagombye kugenda, bikaba byaratumye amara imyaka 3 yakira pansiyo ye.
Mu Rwanda, ikibazo cy’abantu bagura ibinyabiziga bakabikoresha batarakoze ihererekanya ryabyo (mutation) kimaze igihe kigaragaza icyuho mu mikorere y’amategeko.
Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiro cya mbere Rwanda Premier League, wasozanyijwe uduhigo tudasazwe ugereranyije n’indi minsi 13 yabanje.
Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe ari Perezida wa Santrafurika, ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwiganze bw’amajwi 76.15%, nk’uko byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu (ANE), nyuma y’ibarura ry’ibyavuye muri ayo matora.
Urwego rw’Igihugu rw"iterambere (RDB) rwagabanyije ibiciro byo gusura ingagi mu gihe cy’umwaka wose wa 2026.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, uwari Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’umugore we baherutse gufatwa n’igisirikare cya Amerika kibakuye mu rugo rwabo, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Manhattan i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Maduro akaba yahakanye ibyaha byose aregwa.
Ikirombe n’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro cya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bicukura Tungsten.
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryahaye amahirwe abafite ibinyabiziga bizajya bifatirwa mu makosa atandukanye ntibabashe kwishyura mbere y’uko bitezwa cyamunara, kuko bazajya bahabwa amahirwe yo kubyigurishiriza hanyuma bishyure amande baciwe.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Mutarama, ikipe ya rayon sports FC yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi 2 biyongera ku bamaze iminsi basinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Perezida Paul Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya, uherutse gutorerwa kuyobora Guinée nk’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibyavuye mu matora aho yagize amajwi 86,7%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije abaturage babuze ababo, abahungabanye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama.
Muri iki gihe, hari byinshi bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga,ugasanga bigibwaho impaka, ariko rimwe na rimwe bikaba bishobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ibyo ni byabaye kuri uwo musore w’imyaka 17,utuye mu Mujyi wa Moscou mu Burusiya.
Umunya-Portugal, Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanywe nyuma y’amezi 14 yari amaze ayitoza, kubera umusaruro mubi.
Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma inkuba yakubise abaturage 18 maze icyenda muri bo bahita bitaba Imana.
U Burundi bwihariye amapaji y’ibinyamakuru muri aka karere mu mpera z’iki cyumweru, bukaba bwaje buzanye amakuru agaragaza urugero rwa diplomasi abayobozi baho bagezeho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibikorwa by’Ingenzi byakozwe mu mwaka wa 2025, bishingiye ku nkingi eshatu za Guverinoma, bizatuma ibiteganyijwe mu mwaka wa 2026 bigerwaho ku gipimo gishimishije.
Mu Rwanda, abatunze amazu yabo baragenda bigabanuka, nyamara mu myaka myinshi ishize, gutunga inzu byabaye kimwe mu bimenyetso bigaragara by’umutekano n’ituze ry’igihe kirekire ku miryango.
Ikipe y’ingabo z’igihigu APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2 - 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League bituma ikomeza gusatira ikipe ya Police FC.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi bavuga ko kutagira imbuga banikaho umusaruro wabo bibatera igihombo.