APR FC itsinze Bugesera FC ikomeza kotsa igitutu Police FC

‎Ikipe y’ingabo z’igihigu APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2 - 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League bituma ikomeza gusatira ikipe ya Police FC.

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera ikomeza gusatira Police FC
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera ikomeza gusatira Police FC

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026, kuri Kigali Pele Stadium, aho ikipe ya APR yahise igwiza amanota 29 ikomeza aho ubu irushanwa amanota atatu gusa n’ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ni umukino watangiranye imbaraga cyane ku ruhande rwa APR FC ubona idashaka guha ubwinyagamburiro ikipe ya Bugesera FC y’umutoza Banamwana Kamarade yari imaze iminsi yitwara neza nyuma yo gutsinda Rayon Sports na Police mu byumweru bibiri bishize.

Bugesera FC nti yahiriwe nyuma yo kumara iminsi yitwara neza
Bugesera FC nti yahiriwe nyuma yo kumara iminsi yitwara neza


‎Biyunze ku bakinnyi bayo bo gice cy’imbere nka Mugisha Gilbert, William Togui ikipe ya APR yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bugesera FC maze ku munota wa 41, William Mel Togui ku mupira wari uvuye muri koroneli yari itewe na Ruboneka Jean Bosco atsindira ikipe ya APR FC igitego cya mbere n’umutwe aho umunyezamu wa Bugesera Gadi atabashije kuwugarura.

‎Ikipe ya Bugesera FC yagerageje kurema uburyo bwo kwishyura gusa ikipe ya APR FC ikomeza kugarira neza byaje no gutuma igice cya mbere kirangira ikipe ya APR FC iri imbere n’igitego 1-0.
‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi ariko umupira ukomeza gukinirwa hagati mu kibuga, ku munota wa 79, ikipe ya Bugesera FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Saddick Sulley ku mupira w’umuterekano maze umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre ntiyamenya aho waciye.

‎Ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze gutsinda igitego, amatara ya Kigali Pele stadium yahise azima maze haba icuraburindi iminota igera kuri 15, bituma umukino uba uhagazeho gato, ariko nyuma amatara yongeye kwaka umukino ukomereza aho wari ugeze.

‎Ku munota wa 85, Ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara kuri Penalite yateye nyuma y’ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert wari ucenze ba myugariro ba Bugesera FC yinjira mu rubuga rw’umuzamu ahita akorerwa ikosa.

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC ahanganye na Kaneza Augustin kapiteni wa Bugesera FC
Ruboneka Jean Bosco wa APR FC ahanganye na Kaneza Augustin kapiteni wa Bugesera FC


‎Mu minota yari isigaye Bugesera yakomeje kugerageza kureba ko ya kwishyura igitego yari itsinzwe ariko biranga umukino urangira ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 bituma igira amanota 29 iguma ku mwanya wa kabiri inyuma ya Police FC ifite amanota 32.

‎Mu yindi mikino ikipe ya Police FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4 - 0 harimo bitatu bya Ani Elinja ndetse n’ icya Gakwaya Leonard, AS Kigali itsinda Etincelles FC 1 - 0.

Police FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-0
Police FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-0
As Kigali yatsindiye Etincelles iwayo igitego 1-0
As Kigali yatsindiye Etincelles iwayo igitego 1-0

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka