1. Abarangije muri ILPD 302 bahawe impamyabumenyi
    Hifujwe ko kaminuza y’iby’amategeko ya ILPD yakwigisha no mu buryo bw’iyakure

    29 March 2024 at 14:34 Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko hagiye kurebwa uko Kaminuza yigisha iby’amategko mu Rwanda, ILPD, yanatangira kwigisha hifashishijwe iya kure (Online) kugira ngo serivisi itanga zirusheho kugera kuri benshi babyifuza.

  2. Abasesenguzi bagaragaza ko ubwenge bukorano butazasimbura abari bafite akazi
    Ubwenge bukorano ntibuzakuraho imirimo isanzwe ikorwa n’abantu - Ubusesenguzi

    26 March 2024 at 11:46 Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.

  3. Basanga gushora imari mu bikoresho by
    Ikiganiro ‘EdTech’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

    25 March 2024 at 11:28 Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”

  4. Abafite imishinga yahize indi barahemwe
    Gusabwa uburambe mu kazi biracyari imbogamizi ku barangiza kaminuza

    22 March 2024 at 16:05 Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.

  5. Ubwo hatangwaga buruse ku banyeshuri 500 biga ububyaza
    Abanyeshuri 500 batangiye kwiga ububyaza ku buntu

    21 March 2024 at 07:02 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, batangiye gahunda yo kongera ababyaza mu Rwanda, aho ku ikubitiro abagera kuri 500 batangiye kwigira ubuntu muri Kaminuza zitandukanye mu Gihugu.

  6. Dore uko ingendo z
    Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye

    18 March 2024 at 20:50 Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 25/03/2024 kugeza tariki 28/03/2024.

  7. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y
    Impamvu abakobwa bakiri bake mu mashuri makuru na Kaminuza

    18 March 2024 at 13:17 Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye ku muco.

  8. Abarimu 750 bigisha Ikinyarwanda ni bo bahawe Inyemezabumenyi
    REB yatanze inyemezabumenyi ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda

    16 March 2024 at 10:30 Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

  9. Abana bagana iri somero bavuga ko gusoma bibungura ubumenyi n
    Gisagara: Bishimira isomero begerejwe ryungura abana ubumenyi n’imyifatire

    15 March 2024 at 10:43 Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.

  10. Rubavu: Ubuyobozi bwanenze umubyeyi watumye umwana ajya kwiga ahetse murumuna we

    13 March 2024 at 03:02 Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.

  11. Mu gihe cy
    Burera: Ibigo by’amashuri bigorwa no kunoza isuku kubera kutagira amazi meza

    11 March 2024 at 15:23 Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.

  12. Guverineri Mugabowagahunde Ntiyemeranya n
    Guverineri Mugabowagahunde ntiyemeranya n’ababura 15Frw ku munsi y’ifunguro ryo ku ishuri

    10 March 2024 at 16:55 Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.

  13. Bahinga ibihumyo bakabyigisha n
    Abaturiye ishuri rya Bigogwe TSS barashima uruhare rwaryo mu kurwanya imirire mibi

    10 March 2024 at 10:57 Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

  14. Kuri ubu umwana wese afite uburenganzira bwo kugana ishuri, mu gihe mbere hari abatarahabwaga ayo mahirwe
    Mu myaka 30 ishize, uburezi bwageze ku Banyarwanda bose (Icyegeranyo)

    8 March 2024 at 14:47 Umunyarwanda wese uba mu Gihugu cyangwa mu mahanga, yahamya ashize amanga ko uburezi bw’u Rwanda budaheza. Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imwe mu mpinduka ikomeye kandi igaragara, ni umubare munini w’Abanyarwanda bashoboye kwiga. Imyinshi mu miryango- niba atari buri muryango uramutse ufashe umuryango wagutse- ifite umuntu cyangwa abantu barenze umwe bize amashuri abanza n’ayisumbuye. Ndetse n’abize kaminuza ni benshi, haba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga.

  15. Umunyeshuri arerekana uko bacunda amata bakoresheje igisabo cya Kinyarwanda
    Abarerera muri GS APACOPE bishimira ubuhanga abana babo bagaragaza bakiri bato

    4 March 2024 at 19:17 Bamwe mu babyeyi barererera mu Rwunge rw’Amashuri rwa APACOPE, ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko banezezwa n’uburyo abana babo bagaragaza ubuhanga bakiri bato.

  16. Abiga muri GS Kampanga barishimira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
    Kugaburira abanyeshuri ku ishuri muri 2024 bizashorwamo Miliyari 90Frw

    3 March 2024 at 20:52 Mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, muri uyu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda Miliyari zisaga 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.

  17. CHANCEN International n
    CHANCEN International iramara impungenge abanyeshuri yishyuriye bakaba batarabona akazi

    2 March 2024 at 05:42 Umuryango witwa CHANCEN International ufasha abanyeshuri kwiga amashuri makuru na za kaminuza uratangaza ko ukomeje gahunda yawo yo gufasha abanyeshuri kwiga bakaminuza, kandi ko amakuru aherutse kuvugwa na bamwe ko bishyuzwa batarabona akazi atari yo, kuko uwishyura ari uwabonye akazi nyuma yo kwiga kandi yinjiza ku kwezi nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 kuzamura.

  18. Gatsibo: Ibyumba by’amashuri byariyongereye, ingendo z’abanyeshuri ziragabanuka

    29 February 2024 at 19:04 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi myaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro ukomeye kuko umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa ariko intego ikaba ari uko yagenda urugendo ruri munsi y’ikilometero kimwe.

  19. Baraboha nyuma y
    Abakobwa biga kuri GS Kigeme B bigishwa imyuga ibarinda ibishuko

    27 February 2024 at 23:26 Mu rwego rwo kurinda abangavu kugwa mu bishuko byabaviramo gutwita imburagihe, ishuri GS Kigeme B ryashyizeho gahunda yo kubigisha imyuga, kandi ngo bigenda bitanga umusaruro.

  20. NESA yatangije ubugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi

    27 February 2024 at 19:08 Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC, yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

  21. Basanga abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukomeza neza imyigire yabo
    Abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha kwiga neza Kaminuza - Ubusesenguzi

    27 February 2024 at 10:13 Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo.