U Rwanda ruyoboye Afurika mu koroshya ishoramari - Raporo ya Banki y’Isi
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu byorohereza ishoramari yashyize U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bijyanye no kugira amategeko yorohereza ishoramari n’imikorere inoze.
Ni raporo izwi nka ‘Business Ready (B-Ready)’ ya 2025 ikaba igaragaza ko u Rwanda ruri ku isonga mu byiciro bitatu bitandukanye, n’urwa 12 ku Isi, rukaba igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kigeze kuri uru rwego, rukaba ku mwanya wa gatatu muri Afurika muri serivisi zitangwa na Leta ndetse rukomeje gutera intambwe ishimishije.
Iyo raporo igaragaza ko uburyo igihugu cyabashije kuvugurura amategeko n’inzego byatanze umusaruro mu mikorere y’ubucuruzi, imikorere inoze, n’intambwe igaragarira mu itangwa rya serivisi za Leta.
Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruri mu bihugu bike bigaragaza ko ivugurura rya politiki ritagarukira mu nyandiko gusa, ahubwo rinashyirwa mu bikorwa, bikihutisha ubucuruzi kandi bugakorwa neza.
Iyi raporo kandi ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kunoza amategeko agenga ibikorwa by’ubucuruzi.
Hasuzumwe uko ayo mategeko yorohereza ikorwa ry’ubucuruzi, ipiganwa, ubucuruzi mpuzamahanga, imisoro n’ikemurwa ry’amakimbirane.
Imiterere y’amategeko mu Rwanda ishimirwa kuba yorohereza abashoramari n’abikorera, bigatuma batangiza, bikabongerera icyizere mu bucuruzi bwabo.
Muri iyi raporo bashyira u Rwanda mu bihugu by’Isi byateye imbere mu gukora ivugurura, bikagaragaza ko no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hashobora kuboneka ibifite amategeko n’imikorere inoze.
Kimwe mu byaranze cyane u Rwanda ni umusaruro warwo mu mikore y’imirimo (Operational Efficiency), aho rwashyizwe ku mwanya wa 12 ku rwego rw’Isi, ruba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kigeze kuri uwo mwanya muri raporo ya B-READY 2025.
Muri icyo cyiciro bapima uburyo ubucuruzi bwubahiriza amategeko mu buryo bworoshye kandi serivisi za Leta zigatangwa mu buryo bunoze bworohereza buri wese.
Umwanya mwiza w’u Rwanda ugaragaza uko ibintu bikorwa mu buryo bwihuse, hakoreshwa ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi za Leta, no kugabanya inzitizi zigaragaraga mu buyobozi.
Ibi bivuze kubona ibisubizo byihuse ku bikorera, kugabanuka kw’kiguzi cyagendaga muri gahunda zitandukanye zijyanye no kubahiriza amategeko, no koroherezwa mu mikorere yabo ya buri munsi.
Banki y’Isi igaragaza ko ibihugu byitwara neza muri icyo cyiciro, akenshi bigira iterambere rirambye mu rwego rw’abikorera no kwiyongera kw’imirimo, bigashimangira ko ishyirwa mu bikorwa kw’amavugurura ya politiki ubwabyo ari ingenzi.
U Rwanda rwashyizwe kandi ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu mitangire myiza ya serivisi za Leta, urwego ibihugu byinshi bigorwa nabyo mu guhuza amategeko n’itangwa rya serivisi zinoze.
Muri iyo raporo serivisi za Leta zirimo urubuga rw’ikoranabuhanga, sisiteme zo gutanga impushya, imisoro n’ibikorwa remezo bifasha kubahiriza amategeko.
Nubwo raporo igaragaza ko ku Isi hakiri icyuho mu itangwa rya serivisi za Leta, u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu kiyoboye mu karere, rukomeza gutera intambwe igaragara mu kugabanya icyo cyuho.
Ishoramari rikomeje kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga rya Leta n’ubw’inzego biteganyijwe ko bigaragara ko zizakomeza kuzamura umusaruro w’u Rwanda mu raporo zizakurikiraho.
Raporo ya B-READY 2025 ishimangira ko ibyo u Rwanda rwagezeho byatewe no kudashyira imbere icyifuzo cy’ivugururwa ry’amategeko gusa, ahubwo no kugishyira mu bikorwa, hagahuzwa amategeko akomeye n’inzego zikora neza, byashyizweho mu gutuma ubucuruzi bubyazwa amahirwe mu iterambere ry’imirimo.
Mu gihe Banki y’Isi ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya B-READY mu myaka itatu, umusaruro w’u Rwanda urushyira ku rwego rw’icyitegererezo ku bihugu bya Afurika n’ahandi bifuza ivugurura, byerekana ko ubushake bwa politiki burambye n’imikorere inoze y’inzego bishobora gutanga umusaruro ugaragara ku rwego rw’abikorera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|