CAN 2025: Perezida wa Gabon yahagaritse ikipe y’igihugu

Perezida wa Repubulika ya Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yababajwe bikomeye n’ imyitwarire n’umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma y’icyiciro cy’amatsinda cyafashwe nk’ikitajyanye n’ibyifuzo n’intego z’igihugu mu Gikombe cya Afurika cy’Amakipe y’Ibihugu (CAN) 2025. Ibihano byahise bifatwa bidatinze.

Nyuma yo gusezererwa kw’Amadubu ya Gabon (Les Panthères), ubuyobozi bw’igihugu bwafashe icyemezo cyo gusesa byihuse itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imikino w’agateganyo, Simplice Désiré Mamboula, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026.

Ikipe y’igihugu na yo yahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hazaba hafashwe ikindi cyemezo.

Icyo gikorwa kidasanzwe kigaragaza impinduka ikomeye mu micungire y’umupira w’amaguru wa Gabon. Itangazo ryasomwe na Minisitiri rinavuga ko abakinnyi babiri b’ingenzi b’ikipe y’igihugu, Bruno Ecuélé Manga na Pierre-Emerick Aubameyang, bashyizwe ku ruhande burundu.

Ku bijyanye n’impamvu hafashwe izo ngamba, Minisitiri yavuze ko zishingiye ku mukino watesheje agaciro Amadubu ya Gabon muri iri irushanwa, ndetse n’ingaruka zinyuranye z’uwo musaruro mubi, zifatwa nk’iziri kure cyane y’indangagaciro z’ubunyangamugayo n’icyitegererezo byubahirizwa na Repubulika ya Gatanu.

Ikipe ya Gabon yari mu itsinda rya mbere, irangiza ari iya nyuma ikina imikino itatu yose ikayitsindwa, nta nota na rimwe ibonye. Yasizwe n’ikipe ya Côte d’Ivoire n’iya Cameroun, zombi zagize intsinzi ebyiri n’umukino umwe zinganyije (amanota 7), ndetse na Mozambique yabaye iya gatatu n’amanota atatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka