Mu minsi mikuru impanuka enye zahitanye batatu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gusoza impera z’umwaka wa 2025 ndetse no kuwinjiramo umutekano muri rusange wagenze neza uretse impanuka enye zabaye ndetse abandi bagafatwa banyweye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga avuga ko tariki 31 Ukuboza 2025 na 1 Mutarama 2026 umutekano wo mu muhanda wagenze neza. Ariko habayeho impanuka enye, ebyiri zabereye muri Kigali n’indi imwe yabereye mu karere ka Nyamasheke, n’imwe mu karere ka Bugesera zikaba

Rutikanga avuga ko hari n’abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bagera kuri 47 abenshi bakaba ari abamotari ndetse n’abatwaye amagare.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi yavuze kitagenze neza ni uburangare bwa bamwe mu babyeyi baretse abana babo bakajya kureba uko baturutsa ibishashi (fireworks) hirya no hino mu gihugu bonyine.

Ati “ Mu gihe cyo guturitsa ibishashi (fireworks) hirya no hino mu gihugu hagaragaye abana benshi bari bonyine. Hari aho wasangaga abana bari hagati y’imyaka 6-10 mu masaha ya saa saba z’ijoro bagenda bonyine nta muntu mukuru barikumwe. Iki ni ikibazo cy’uburangare ku ruhande rw’ababyeyi batita ku bana babo”.

Aha ni naho Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga yagiriye ababyeyi inama yo kwita ku bana cyane abakiri bato babarinda kugenda mu ijoro ari bonyine, bakibuka ko aribo bafite inshingano z’ibibanze zo kurinda abana babo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka