Kwizera Olivier yiyongereye kuri Yannick BANGALA muri Rayon Sports

Nyuma yo gusinyisha myugariro ukomoka mu gihugu cya Congo, Rayon sports yasinyishije na Kwizera Olivier.

Kwizera Olivier yagarutse muri Rayon Sports
Kwizera Olivier yagarutse muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yongeramo abandi bakinnyi aho kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Mutarama 2026 yasinyishije abakinnyi babiri barimo myugariro wo hagati umukongomani Yannick BANGALA Litomb ndetse n’umunyezamu w’umunyarwanda Kwizera Olivier.

Yannick BANGALA Litomb washyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu yakiriwe na perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Bangala yakiniye makipe atandukanye muri Afurika ndetse no mu karere harimo AS Vita Club yo muri Congo, Yanga SC na Azam FC zombi zo muri Tanzanian.

Kwizera Olivier agarutse muri Rayon Sports yaherukagamo muri 2022, ubwo yayivagamo ajya gukinira Gasogi United FC, aho yavuye ajya muri Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.

Kwizera yaherukaga muri Rayon Sports muri 2022
Kwizera yaherukaga muri Rayon Sports muri 2022

Kwizera yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda APR FC, Bugesera FC, Gasogi United, ndetse na Rayon Sports agarutsemo. Andi makipe kwizera yakiniye hanze y’u Rwanda arimo Mthatha Bucks na Free State Stars zo muri Afurika y’Epfo, ndetse na Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite ari nayo yaherukagamo.

Rayon Sports yasinyishije kandi Yannick BANGALA Litomb ukomoka muri Congo
Rayon Sports yasinyishije kandi Yannick BANGALA Litomb ukomoka muri Congo

Aba bakinnyi baje biyongera kandi kuri Faustin Likau Pizzalo Kitoko ukina hagati yugarira nawe umaze iminsi asinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Aba bakinnyi bose basinye igihe gito kingana n’amazi 6 aho bazatangirana n’imikino yo kwishyura bagasozanya na shampiyona y’umwaka wa 2025-2026 aho nta gihindutse kandi aba bose bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.

Aba bombi baje biyongera kuri Faustin Likau Pizzalo Kitoko uherutse gusinyira iyi kipe
Aba bombi baje biyongera kuri Faustin Likau Pizzalo Kitoko uherutse gusinyira iyi kipe

Rayon Sports iri ku mwanya ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ikaba iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na AS Muhanga kuri iki cyumweru taliki ya 4 Mutarama.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka