Uwafatiriwe ikinyabiziga azacyigurishiriza mbere y’uko gitezwa cyamunara
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryahaye amahirwe abafite ibinyabiziga bizajya bifatirwa mu makosa atandukanye ntibabashe kwishyura mbere y’uko bitezwa cyamunara, kuko bazajya bahabwa amahirwe yo kubyigurishiriza hanyuma bishyure amande baciwe.
Bikubiye mu ngingo ya 22 y’umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda aho ivuga ko ufite ikinyabiziga azajya abimenyeshwa hanyuma akaba yakigurishiriza ku giciro yishimiye, gusa akubahiriza kwishyura amande yaciwe.
Hon. Tumukunde Hope Gasatura, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, asobanura impamvu muri iri tegeko harebwe uburyo nyiri ikinyabiziga yahabwa uburenganzira bwo kukigurishiriza barebaga niba byajya bituma kigira agaciro kuruta uko cyashyirwa muri cyamunara kikagurwa amafaranga make.
Ati “Kuba yaza akigurishiriza ikinyabiziga cye akishyura amande twasanze ntacyo bitwaye kuko bimuha amahirwe yo kuba yasubirana ikinyabiziga cye agakora ndetse igihe akigurishirize akaba yagira icyo asagura”.
Depite Muhakwa Valens yabajije niba guha nyiri ikinyabiziga kukigurishiriza bitateza igihombo Leta igihe yaba agurishije amafaranga make adahwanye n’amande yaciwe.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko mu gusuzuma uyu mushinga w’itegeko barebye ko hatabaho gufatira imitungo ya nyiri ikinyabiziga biturutse ku kubura uburyo bwo kwishyura amande yaciwe.
Ati “Birasanzwe ntabwo uburyozwe bw’amande bwatuma hafatirwa indi mitungo yaba iy’ubutaka ndetse n’inzu ni yo mpamvu habaye kureba kuri nyiri ikinyabiziga, ariko ntihagamijwe gushyirisha Leta mu gihombo”.
Amafaranga akomotse mu igurisha mu cyamunara y’ikinyabiziga cyafunzwe ni yo yonyine akoreshwa hishyurwa ibyakozwe kubera iryo fungwa. Iyo amafaranga avuye mu igurisha mu cyamunara ry’ikinyabiziga cyafunzwe arenze ay’ibyakozwe kubera iryo fungwa, asigaye abikwa kuri konti yabugenewe bikamenyeshwa nyiri ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye imbere y’amategeko kugira ngo aze kuyatwara.
Bigenda bite kugira ngo ikinyabiziga gifatirwe?
Gufunga ikinyabiziga ni icyemezo gifatwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda cyo gushyira ikinyabiziga ahantu hateganyijwe ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugeza igihe ikinyabiziga gisubirijwe nyiracyo cyangwa giterejwe cyamunara.
Umuyobozi ufunze ikinyabiziga yuzuza ifishi yabugenewe, kopi yayo igahabwa nyiracyo cyangwa umuyobozi wacyo.
Gufunga ikinyabiziga bishobora kubanzirizwa no kukibuza kugenda, mu gihe umugenzacyaha w’ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda cyangwa umukozi ubifitiye ububasha asanga ari ngombwa kandi hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.
Ikinyabiziga gifungwa iyo cyatawe ku muhanda cyangwa ku mpande zawo kandi nyiracyo akaba atazwi cyangwa adashobora kuboneka, nyiracyo cyangwa umuyobozi wacyo atakemuye ibyatumye gihagarikwa umwanya muto.
Ikindi gishobora gutuma gifatirwa ni igihe kitakoreshejwe hakurikijwe ibyasabwe mu isuzuma cyakorewe, cyakoze impanuka yapfiriyemo umuntu, cyangwa umuyobozi wacyo afite mu maraso igipimo cya alukolu gisumba igiteganywa mu ngingo ya 7.
Ikinyabiziga gifungwa igihe kingana gute?
Igihe ntarengwa cy’ifungwa ry’ikinyabiziga ni amezi atatu abarwa uhereye igihe ryemerejwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere kirangiye nyiri ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara cyangwa kigasenywa hakurikijwe amategeko abigenga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|