Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanywe

Umunya-Portugal, Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanywe nyuma y’amezi 14 yari amaze ayitoza, kubera umusaruro mubi.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2024, nibwo iyi kipe yamwemeje nk’umutoza wayo mushya asinya amasezerano y’imyaka itanu kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Muri uyu mwaka w’imikino, Manchester United, muri Shampiyona y’u Bwongereza imaze gukina imikino 20 yatsinzemo umunani, inganya irindwi, itsindwa itanu, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31. Irarushwa na Arsenal ya mbere amanota 17.

Iyi kipe igiye kuba itozwa by’agateganyo na Darren Fletcher usanzwe ari umutoza w’ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 18.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka