Abanyekongo bavuga ikinyarwanda babwiye Gen. Ekenge uburyo yabababaje
Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba mu Rwanda, uyu munsi zazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura Leta ya Congo ikomeje gukorera Abaturage babo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda/
Ni imyigaragambyo yaje ikurikira iyabaye ejo mu nkambi za Kigeme na Mahama.
Izi mpunzi, zifite ibyapa byanditseho amagambo akomeye abwirwa Leta ya Congo, mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n"icyongereza ko ivangura bakorerwa riteye agahunda.
Umuntu wumvise ririya jambo(rya Gen. Ekenge) ari mu nzu y'Umuhavu, ari mu nzu y'Umuhunde...murumva afite amahoro, bamubwira ngo nyoko ni umututsikazi, ni indaya...ni virusi? Amagambo y'Abayobozi ba Leta ya Congo yababaje cyane Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu nkambi… pic.twitter.com/QoXoYlUwMS
— Kigali Today (@kigalitoday) January 2, 2026
Impunzi zerekanye ko urwango n’ivangura ribakorerwa, rufite abaterankunga, ku isonga hakaba hariho Perezida Tshisekedi n’ibyegera bye bya hafi, ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo, ari na we wabaye nyirabayazana w’iyi myigaragambyo, ahanini.
"Our girls were raped, others killed in DR Congo, but we are lucky to have sought refuge in a country (Rwanda) that is decent, loves us, and have found peace in the camp," a Congolese protester in Kiziba Camp says Congolese Tutsi should be protected to live in peace since they… pic.twitter.com/aZvaIYGQbv
— KT Press Rwanda (@ktpressrwanda) January 2, 2026
Impunzi z'Abanyekongo zo mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, nazo zazindukiye mu myigaragambyo zamagana Leta ya Congo ibiba urwango n'ivangura rishingiye ku bwoko. Mu minsi ishize, ijambo umuvugizi wa Leta ya Congo Gen. Sylvain Ekenge yavugiye kuri Televiziyo ya Leta… pic.twitter.com/fDvgOMhIiF
— Kigali Today (@kigalitoday) January 2, 2026
Aba ni bo bagabo badashaka ko dutaha, aba ni bo bagabo badufitiye urwango...
Impunzi z'Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Mugombwa zaramukiye mu myigaragambyo yamagana ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu Bwoko bw'Abatutsi. Bahagurukijwe n'ikiganiro… pic.twitter.com/ptPPQ5582O— Kigali Today (@kigalitoday) January 2, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|