Abanyekongo bavuga ikinyarwanda babwiye Gen. Ekenge uburyo yabababaje

Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba mu Rwanda, uyu munsi zazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura Leta ya Congo ikomeje gukorera Abaturage babo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda/

Ni imyigaragambyo yaje ikurikira iyabaye ejo mu nkambi za Kigeme na Mahama.

Izi mpunzi, zifite ibyapa byanditseho amagambo akomeye abwirwa Leta ya Congo, mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n"icyongereza ko ivangura bakorerwa riteye agahunda.

Impunzi zerekanye ko urwango n’ivangura ribakorerwa, rufite abaterankunga, ku isonga hakaba hariho Perezida Tshisekedi n’ibyegera bye bya hafi, ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo, ari na we wabaye nyirabayazana w’iyi myigaragambyo, ahanini.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka