Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi bavuga ko kutagira imbuga banikaho umusaruro wabo bibatera igihombo.
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye byimazeyo igitero cy’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabwe kuri Venezuela, ivuga ko ari ukurenga ku bwigenge n’ubusugire bw’Igihugu mu buryo bweruye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yasabye abagize umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu gukomeza guharanira guhesha isura nziza u Rwanda bimakaza ubumwe mu bikorwa byose bibahuza.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela n’umugore we bafashwe bakajyanwa hanze y’igihugu cyabo, bikaba byabaye ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatandatatu tariki 3 Mutarama 2026.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gusoza impera z’umwaka wa 2025 ndetse no kuwinjiramo umutekano muri rusange wagenze neza uretse impanuka enye zabaye ndetse abandi bagafatwa banyweye ibisindisha.
Perezida William Ruto yatangaje ingamba z’igihugu zikomeye zigamije kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Perezida wa Repubulika ya Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yababajwe bikomeye n’ imyitwarire n’umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma y’icyiciro cy’amatsinda cyafashwe nk’ikitajyanye n’ibyifuzo n’intego z’igihugu mu Gikombe cya Afurika cy’Amakipe y’Ibihugu (CAN) 2025. Ibihano byahise bifatwa bidatinze.
Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba mu Rwanda, uyu munsi zazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura Leta ya Congo ikomeje gukorera Abaturage babo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda/
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu byorohereza ishoramari yashyize U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bijyanye no kugira amategeko yorohereza ishoramari n’imikorere inoze.
Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro biyemeje gukora irondo ry’umwuga baharanira ko nta cyabahungabanyiriza umutekano, bakumira icyaha kitaraba, binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.
’Twebwe nta byishimo dufite nk’abandi bari kwishimira gutangira umwaka mushya, kuko twimwe uburenganzira ku gihugu cyacu, tubaye mu kababaro k’ubuhunzi’
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uyu mwaka izina ry’u Rwanda ryogeye hose kubera ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho n’ibirori cyangwa inama zikomeye rwateguye.
Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko ari cyo gishoro gikomeye igihugu gifite, rukaba rukwiye kwitegura icyasabwa cyose ngo rusigasire ibyagezweho, n’iyo byasaba kwitanga.
Ubuyobozi bwa GLADS Apartment bufatanyije n’ubwa Banki ya Kigali (BK), batashye ku mugaragaro ibikorwa by’ishoramari bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 7.
Mu gihe hirya no hino ku Isi hari abakibarira amasaha ku ntoki, kugira ngo basoze umwaka wa 2025 ari nako binjira mu mushya wa 2026, hari abamaze kuwugeramo n’abandi bawumazemo amasaha menshi.
Umugabo wo muri Koreya y’Epfo yajyanye umugore we mu nkiko amushinja kumuta ku bushake (malicious abandonment) amuziza kwanga gutanga igice cy’umwijima we kugira ngo arokore ubuzima bwe.
Abadepite bakoze ingendo hirya no hino mu gihugu bareba uko umuryango nyarwanda uhagaze, bagaragaje uko basanze amakimbirane yo mu miryango ari mu byiciro byose by’ubuzima kandi bikajyana n’ingaruka zitandukanye zigera ku bana n’urubyiruko ruyikomokamo.
Inama yahuje Abadepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango, urubyiruko n’abandi bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira bafashe ingamba nshya zizahura umuryango nyarwanda.
Umuyobozi w’Urwego ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara, ashima abarimu bakora akazi kabo ko kwigisha batizigamye, ariko akagaya ababyeyi basigaye baratereye iyo.
Dr Chaste Uwihoreye inzobere mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko umuryango ujya gusenyuka ubanza ukarwara ndetse ukiremamo amatsinda biturutse ku mpamvu nyinshi ariko zishobora kuvurwa zigakira.