1. Kamonyi: Imibiri yari ishyinguye mu mva z’i Kayumbu yimuriwe mu rwibutso rwa Bunyonga

    24 April 2024 at 17:03 Imibiri isaga 480 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu mva zo mu Murenge wa Kayumbu n’iyabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Karama na Kayenzi, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Bunyonga rwubatse mu Murenge wa Karama, ishyingurwa mu cyubahiro.

  2. Nzungize yaherukaga gukama inka mu 1994
    Nyagatare: Yishimiye kongera gutunga inka nyuma y’imyaka 30

    24 April 2024 at 11:09 Umusaza Nzungize Marc, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arashima Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, kuba rwamutekerejeho rukamworoza inka nyuma y’imyaka 30 yari amaze ize zinyazwe n’interahamwe.

  3. Romouard Mukwiye
    Yimwe amahirwe yo kwiga ayisumbuye mu 1981 ayiga mu 1999 (Ubuhamya)

    24 April 2024 at 10:21 Uwitwa Romouard Mukwiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyarusange uherereye mu Kagari ka Gahororo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yangiwe kwiga amashuri yisumbuye kuko yari Umututsi nyamara yarabaga uwa mbere mu ishuri.

  4. Kuri Sainte Famille hubatswe urukuta rushyirwaho amazina y
    Sainte Famille: Bibutse abarenga 1000 bishwe bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Munyeshyaka

    23 April 2024 at 22:57 Umuryango IBUKA hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), hiciwe Abatutsi barenga 1000, bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

  5. Barifuza ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hagurwa
    IBUKA irasaba ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hakwagurwa

    23 April 2024 at 09:38 Komiseri Ushinzwe Ubutabera muri IBUKA, Bayingana Janvier, arashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku barokotse Jenoside, aho yubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ahahoze ari ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel Ruhengeri), hicirwa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 800, bari bahahungiye bizeye kuhakirira, agasaba ko aho urwo rwibutso rwubatswe hakwagurwa.

  6. Bugesera/Nyirarukobwa: Bibutse imiryango irenga 100 yazimye

    23 April 2024 at 07:44 Abarokokeye Jenoside ahitwa Nyirarukobwa, Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, bibutse ishuri ryahahoze n’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye muri icyo kibaya, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.

  7. Perezida w
    Ubuhamya bw’abakoze Jenoside bushobora kujya butangwa kugira ngo ibyabaye birusheho kumenyekana

    22 April 2024 at 23:39 Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga, yasabye ko mu bihe biri imbere, ubuhamya abacitse ku icumu rya Jenoside batanga, bwatangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa abandi babibonaga.

  8. Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko gukebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
    Iburasirazuba: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku Nkotanyi rugakunda Igihugu rutizigamye

    22 April 2024 at 18:35 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakunda Igihugu rutizigamye.

  9. Minisitiri Musabyimana ashyira indabo ku rwibutso
    Inzu y’Amateka ya Jenoside ku Mayaga izatangira kubakwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari

    22 April 2024 at 13:53 Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu iratangaza ko inzu y’amateka ya Jenoside ku Mayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe, izatangira kubakwa umwaka utaha w’ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango w’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AGSF).

  10. Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urwibutso rwa Karama rufatika
    Sena yiyemeje gukora ubuvugizi ngo i Karama hubakwe urwibutso rwa Jenoside rufatika

    22 April 2024 at 13:04 Nyuma y’igihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urufatika, ruzafasha mu kumenyekanisha iby’ubwicanyi bwahabereye.

  11. Basanga kwica umugore n’umwana ari umugambi wo kuzimya umuryango

    22 April 2024 at 12:29 Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Bellancille, avuga ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, bityo ko kwica umugore n’umwana ari ikimenyetso ndakuka cy’umugambi wo kuzimiza umuryango ntuzongere gushibuka.

  12. APR W BBC yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze REG W BBC yari igifite
    Basketball: Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe byo #Kwibuka30

    21 April 2024 at 21:06 Mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya APR BBC mu bagore ndetse n’abagabo ni yo yatwaye ibikombe atsinze Patriots BBC ndetse na REG W BBC.

  13. Umwamikazi Rosalie Gicanda
    Mu kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda, bashimye imyitwarire myiza yamuranze

    21 April 2024 at 10:44 Ubwo tariki 20 Mata 2024 hibukwaga umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nk’umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umugore w’intwari Rudahigwa, abatanze ubuhamya bagarutse ku myitwarire ye myiza ku buryo bayigereranya n’iy’abatagatifu.

  14. Abarokokeye Jenoside i Mwulire barasaba ko amateka yaho yabungabungwa

    20 April 2024 at 21:30 Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire, ubu ni mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko amateka yaho yabungabungwa kugira ngo afashe urubyiruko kuyigiraho.

  15. U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda habura ukwezi ngo Jenoside ibe

    20 April 2024 at 19:51 Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda kuko bwahamwirukanye (mu Bubiligi) yari yagiye kwivuza, habura ukwezi kumwe gusa ngo Jenoside ibe kandi bwari buzi ko iri gutegurwa, Gicanda akaba yari no ku ruhande rw’abo Jenoside yagombaga gukorerwa.

  16. Beatrice Nyirantagorama (utambaye indorerwamo) yatanze ubuhamya bw
    Yatemwe inshuro eshatu ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa (Ubuhamya)

    20 April 2024 at 13:18 Beatrice Nyirantagorama warokokeye ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu Batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside watemwe inshuro nyinshi ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa.

  17. Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 128 y
    Mwulire: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 128 y’Abatutsi bazize Jenoside

    19 April 2024 at 10:33 Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku wa Kane tariki 18 Mata 2024, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 128.

  18. Xaverine Mujawayezu wishyize ibishyimbo mu mazuru ngo abe manini yitwe Umuhutu aticwa
    Yanze gusubira aho yahoze ngo atazaturana n’abamwiciye - Ubuhamya bwa Mujawayezu

    18 April 2024 at 17:50 Mujawayezu Xaverine, warokokeye mu bitare bya Rutonde I Rwamagana ariko avuga I Ruramira mu Karere ka Kayonza, avuga ko yanze gutura aho yahoze kubera kwanga kugirira imibereho mibi imbere y’abamuhekuye.

  19. Habarugira Alexis wakoresheje imbunda yirwanaho n
    Ubumenyi yari afite ku mbunda bwamufashije kwirwanaho hagira n’abarokoka Jenoside (Ubuhamya)

    18 April 2024 at 08:50 Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho n’abandi bari kumwe mu rufunzo, bigatuma hari abarokoka.

  20. Kimisagara: Banenze uwari Konseye washishikarije Abatutsi kwigaragaza ababeshya kubarinda

    18 April 2024 at 08:26 Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kimisagara mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri uwo Murenge.

  21. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal
    IBUKA isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside

    17 April 2024 at 18:22 Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.