Impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda zaramukiye mu myigaragambyo yamagana Leta ya Tshisekedi

’Twebwe nta byishimo dufite nk’abandi bari kwishimira gutangira umwaka mushya, kuko twimwe uburenganzira ku gihugu cyacu, tubaye mu kababaro k’ubuhunzi’

Ayo ni amwe mu magambo impunzi z’Abanye Congo ziri mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo bavuze.

Muri iki gitondo, abakongomani bo muri iyi nkambi icumbikiye abagera ku bihumbi 14 kuva mu myaka 12 ishize, bazindutse bigaragambya mu mutuzo, batarenze inkambi yabo, ariko bashaka ko ibibazo byabo byakwitabwaho.

Ahanini bahagurukijwe n’impamvu eshatu zirimo kwamagana ivangura ribakorerwa mu gihugu cyabo bwite.

Hari no gusaba umuryango mpuzamahanga kudacceka ngo iri vangura rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, rigakorwa na Leta ya Congo rihagarare.

Iri vangura, n’ubwo rimaze igihe kinini, mu cyumweru gishize Congo yarimurikiye isi yose ku mugaragaro ubwo umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Gen. Sylvain Ekenge yavugaga amagambo y’urwango yibasira abatutsi, abafata nk’abagambanyi, indyarya.

Ekenge ari kuri televiziyo y’igihugu yakoresheje amategeko icumi y’Abahutu yari akubiyemo ubugome bukabije ku batutsi mu Rwanda, maze nawe yerekana ko umututsi muri Congo atagomba kugirirwa impuhwe.

Ikindi izi mpunzi zirasaba kugira uburenganzira ku gihugu cyabo, bagatahurwa mu gihugu cyabo. Icyakora bemera ko ubu n’ubwo M23 hari uduce yafashe, batahera ko bataha ngo kuko umutekano utarizerwa neza. Ibimenyetso bihari, ngo bigaragaza ko abantu bagishimutwa, bakicwa.

Izi mpunzi zivuga ko zishyigikiye umutwe wa M23, urimo abana babo bahagurutse ngo barwanye iryo vangura, bati "leta ihaguruke irwanye iryo vangura tubone uburenganzira ku gihugu cyacu, kuko nta handi iwacu tugira."

Ibi bibazo ntibyihariwe n’impunzi ziri ku Kigeme, kuko n’iziri mu Nkambi ya Mahama, Akarere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda zabigarutseho, mu myigaragambyo zakoze kuri uyu wa Mbere Mutarama.

Mu ijwi rimwe, bagize bati "turashaka ubutabera, turashaka amahoro muri Congo."
Bibaza kandi impamvu mu gihugu cyose cya Congo Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abahema n’Abanyamukenge bibasirwa

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiyakire ubwene gihugu mube abanyarwanda

Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 2-01-2026  →  Musubize

Nanjye nifatanije n’abavandimwe b’impunzi za ba kongomani bahejejwe mu buhunzi yirya no hino ku isi kubera ubutegetsi bubi bwa Antoine F.KISEKEDI wa RDC bufatanyije n’inyagwa z’interahamwe za FDL

Me HITIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 1-01-2026  →  Musubize

Nanjye nifatanije n’abavandimwe bacu b’impunzi z’abakongomani bahejejwe mu buhunzi bashyizwemo n’ubutegetsi bubi bwa A.Felix Kiskedi afatanije n’inyagwa z’interahamwe za FDLR zasize zishe miliyoni irenga y’abatutsi muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. LONI(UN) na African Union(AU) na EALA na SADC nibakore ibishoboka byose amasezerano ya DOHA hagati ya KISEKEDI na AFC/M23 yubahirizwe ndetse n’aya WASHINGTON hagati ya Kinshasa-Kigali-USA yubahirizwe na DRC nta kwivanga kwa Perezida NEVA w’u Burundi.
Abavandimwe bacu b’impunzi z’abakongomani bari mu Rwanda mwese ni mukomere ariko mwizere ko uyu mwaka ugiye guhindura amateka muri DRC aho 2026 muzayisoza mubyina ibyishimo by’intsinzi z’abana banyu bagize M23 turi kumwe mu kunezerwa twese. Urugamba rurakomeje kandi muri hafi kurutsinda Kishansa ikisubiraho uburenganzira bwo kubaho buteganywa na Declaration Universelle des Droits de l’Homme bukubahirizwa no kubakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bukubahirizwa. Nibidakunda tuzabiyungaho kugera ubwo burenganzira bwubahirijwe ku neza cyangwa ku bw’inkoni.

Me HITIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 1-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka