U Butaliyani:Umugabo yiyambitse ishusho ya nyina kugira ngo yibe pansiyo

Umugabo wo mu Butaliyani utatangajwe amazina, akaba umuhungu w’uwitwa Graziella Dall’Oglio, wapfuye mu 2022 ku myaka 82 aravugwaho guhisha urupfu rwa nyina ku bayobozi nk’uko byagombye kugenda, bikaba byaratumye amara imyaka 3 yakira pansiyo ye.

Ikibazo cyaje kugaragara ubwo indangamuntu y’uwo mukecuru wari warapfuye yari irangiye (expired ), kandi kuyongeresha bisaba ko nyirayo aba ahibereye ubwe.

Uwo muhungu w’imyaka 57 y’amavuko yakoze uko ashoboye kugira ngo bigaragare ko ari we, yisiga ibintu nk’ibyo nyina yisigaga ’maquillages’, yiyambika imisatsi igurwa(wig) y’umukara ijya gusa n’iya nyina.

Yambaye n’imyambaro ya nyakwigendera maze ajya ku biro bishinzwe kongera indangamuntu z’abari abakozi ba Leta.

Gusa ahageze, ku bw’ibyago bye, umukozi wakiriye dosiye ye,yaketse ko harimo uburiganya, kubera uko yamubonye, afite ubwoya bwinshi ku maboko no ku ijosi ku buryo nta mugore wabugira.

Yanarebye kandi ukuntu yagendaga yemye kandi inyandiko zigaragaza ko afite imyaka 82 y’amavuko,bituma amenyesha inzego zibishinzwe zongera guhamagaza uwo mugabo wari wiyise Madamu Dall’Oglio agaruka kuri ibyo biro.

Amashusho yafashwe na camera z’umutekano zo mu kuri ibyo biro,yagaragaje ko uwo mugabo yaje yitwaye mu modoka yambaye nk’aho ari nyina, kandi bizwi ko nyina atigeze agira uruhushya rwo gutwara imodoka. Polisi yahise imusanganira aho, nk’uko umuvugizi yabivuze.

Nyuma y’aho abapolisi bagiye gusaka inzu y’uwo mukecuru,maze basanga umurambo we wumishije (mummified) uri mu kabati ko mu cyumba kimeserwamo imyenda, upfunyitse mu mifuka yo kuryamamo(sleeping bag).

Kuri ubu, uwo mugabo akurikiranyweho ibyaha byo guhisha umurambo, gukorera Leta uburiganya, kwiyitirira undi muntu, no guhimba inyandiko ya Leta, nk’uko uwo muvugizi yabitangaje.

Anashinjwa kuba yarakuye amatembabuzi yose mu murambo wa nyina akoresheje urushinge (syringe) mu rwego rwo kuwubuza kubora.Hasabwe kandi isuzuma ry’umurambo (autopsy) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Uwo mugabo afungiye muri gereza yo muri ako gace atuyemo,mu gihe abashinjacyaha bategereje ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo, nk’uko umuvugizi wa polisi yabyemeje.

Gukora uburiganya bwa pansiyo ya Leta, ngo bijya bibaho aho mu Butaliyani, aho buri mwaka hafatwa abantu biyitirira abapfuye kugira ngo bakomeze kwakira pansiyo yabo, nk’uko imibare ya polisi ishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’mari mu Butaliyani, izwi nka Guardia di Finanza, ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka