Perezida Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya watorewe kuyobora Guinea

Perezida Paul Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya, uherutse gutorerwa kuyobora Guinée nk’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibyavuye mu matora aho yagize amajwi 86,7%.

Perezida Kagame mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yamwifurije intsinzi, avuga kandi ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira umubano usanzweho, gukomeza gukorana bya hafi mu guteza imbere ibyihutirwa ibihugu byombi bisangiye, no guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Doumbouya yafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat ya gisirikare yakuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021. Azayobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi.

U Rwanda na Guinea Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye, ndetse mu 2024 byasinyanye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

Ibihugu byombi bifitanye kandi umubano mu bya dipolomasi ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen Mamadi Doumbouya aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka