Nicolas Maduro yagejejwe mu Rukiko, ahakana ibyaha byose aregwa
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, uwari Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’umugore we baherutse gufatwa n’igisirikare cya Amerika kibakuye mu rugo rwabo, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Manhattan i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Maduro akaba yahakanye ibyaha byose aregwa.
Madulo n’umugore we Cilia Flores, bafashwe ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, mu ijoro ryo ku wa Gatandatatu tariki 3 Mutarama 2026.
Nicolas Maduro yageze imbere y’Urukiko, aho ashinjwa kuba mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no gufasha abandi bakorana ubwo bucuruzi kubyohereza muri Amerika, abo iki gihugu gifata nk’ukutwe w’iterabwoba, icyakora we yahakanye ibyaha byose ashinjwa.
Ahawe ijambo, Maduro yagize ati “Nta cyaha nakoze, ndi umuntu w’umunyakuri, ndacyari Perezida wa Venezuela”.
Hagati aho mu gihe uru rubanza rwabaga, hanze y’Urukiko hari huzuye abantu bari mu myigaragambyo yamagana ifatwa rya Maduro, bazunguza amabendera ya Venezuela, ndetse bafite ibyapa byanditseho ngo “free President Maduro” (Murekure Perezida Maduro).
Nyuma yo gusomera Maduro ibyaha aregwa na we akabihakana kimwe n’umugore we, iburanisha ryasubitswe, umucamanza Alvin Hellerstein akaba yavuze ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki 17 Werurwe 2026, bivuze ko abaregwa bakomeza gufungwa.
Hagati aho, Delcy Rodriguez, wari Visi Perezida wa Nicolas Maduro kuva muri 2018, ni we Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela yashyizeho ngo ayobore igihugu by’agateganyo.
Uretse i New York habereye imyigaragambyo, no mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda bagaragaza ko bashyigikiye Maduro, basaba ko arekurwa bidatinze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|