Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021,yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48. Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi na Gisagara, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021 yafashe abantu 81 bari mu tubari banywa inzoga, aba bantu kandi bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze harebwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye ibiganiro n’abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babasaba kuba maso kubera urugomo rwa FDLR.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage. Izi nka na zo zahise zifatwa.
Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 Antennes.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 yafashe Nkuriyingoma Phocus wakoraga ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina ry’Umuneza. Yafatanywe litiro zacyo 1,400 afatirwa mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Mutwe hadutse inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 yibasira inzu yari irimo igaraje, imodoka zarimo zirakongoka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo myitwarire ye.
Mu itangazo abapolisi bavuga ko Robert Maraj yagendaga mu muhanda mu kirwa cya Long Island mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yagonzwe.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bari mu biganiro bahuriyemo n’ab’u Rwanda kuva tariki 13 Gashyantare 2021, aho basuzumira hamwe ibibazo by’umutekano ndetse banashyireho inzira yo gukemura ibihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi, n’umutekano w’Akarere muri rusange.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Bafatiwe mu Kagari ka Munazi mu Mudugudu wa Rwosezero mu Murenge wa Save.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ahagana mu ma saa tanu z’Amanywa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Umudugudu wa Kariyeri, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hamwe n’Inzego z’ibanze, batwitse ibiyobyabwenge byiganjemo, ibilo 410 by’urumogi banamena litiro 10 za kanyanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Abagabo batatu bari barayogoje abacuruzi bo Mu mujyi wa Kigali bakabiba bifashishije ‘bordereaux’ z’impimbano bakoreshaga bakazoherereza aho baranguye bababwira ko bamaze kubishyura batawe muri yombi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe tariki ya 8 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, afatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 120, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.