Abantu 26 barimo abagabo 25 n’umugore umwe, bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha bifitanye isano. Bari mu kigero cy’imyaka 18-54 bose bakaba bakomoka mu Karere ka Rusizi. RIB ivuga ko bahamagaraga abaturage, bakababwira gukora ibintu bitandukanye, bikarangira babibye.
Ku wa 23 Kanama, ku kibuga cy’umupira cya Gatega mu murenge wa Bumbogo, humvikanye indirimbo, amajwi y’ibyishimo, n’urusaku rw’abogeza umupira . Ariko inyuma y’ibi byishimo hari indi mpamvu ikomeye yahurije hamwe ababyeyi n’abana yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryamaganye raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch /HRW) irishinja kwica abaturage b’abasivili barenga 140.
Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese akawukoresha mu buryo butabangamira mugenzi we.
Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga.
U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza.
Kuri uyu wa 17 Gicurasi, Abanyarwanda bagera kuri 360 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa mu rwababyaye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba bwafunze umuhora ukunze kwinjiriramo magendu mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.
Mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.
Ahitwa mu Cyarabu, mu mujyi i Huye, inzu z’ubucuruzi ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu byumba byagezwemo n’iyo nkongi birangirika ku buryo urebye ntacyo baramuye.
Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa ROVIZASI Divine wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya GS Gahurire giherereye mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo modoka yari ipakiye Litiro 2,720 z’inzoga mu majerekani n’ingunguru byari byuzuye, izivanye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ikaba yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo yerekeza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu baba bashaka kubatwarira ibyabo.
Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, aherutse gusaba impande ziri mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano guhera Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yashimangiye ko intambara barwana ntaho ihuriye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko babishinjwa, ahubwo ko barwanira impamvu yumvikana.
Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, aratangaza ko Igihugu cye kidashobora kugera ku mahoro arambye, igihe cyose gishyize imbere inzira y’intambara no gushyira ku ruhande umutwe wa M23.
Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo waraye mu muriro, cyangwa se ku babirebera hafi, bamaze iminsi bazinga utwangushye, bashaka inzira y’aho bahungira, mu gihe abandi bavuga ko hashize iminsi ingabo za Congo n’abazishyigiye basahura, ndetse bica inzirakarengane z’Abasivili.