Ruto, yasobanuye ko ibiyobyabwenge ari nk’icyago gikomeye ku buzima bw’Abanyakenya, ku mutekano w’igihugu no ku hazaza h’ubukungu, aniyemeza ko guverinoma izafata ingamba zikomeye kurushaho guhera mu 2026.
Mu ijambo rye ryo ku mpera z’umwaka ,Perezida Ruto yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga ryageze ku rwego ruteye impungenge, rikaba rigira ingaruka ku Banyakenya babarirwa muri za miliyoni.
Uyu mubare wiganjemo urubyiruko n’abagabo, ari nabo bagize igice kinini cy’abaturage batanga umusaruro mwinshi ku gihugu.
Yagize ati: “Ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ryabaye ikibazo kigaragara kandi gihangayikishije ku buzima, umutekano n’ejo hazaza h’ubukungu bwa Kenya” .
Yongeyeho ko icyo kibazo kitagomba gukomeza gufatwa nk’ikibazo gito, kuko gihungabanya cyane imibereho myiza.
Yagarutse ku mibare yemejwe na leta, aho Umunyakenya umwe muri batandatu bafite hagati y’imyaka 15 na 65, kuri ubu akoresha nibura ikiyobyabwenge kimwe cyangwa inzoga. Aba, barenga miliyoni 4.7.
Yagize ati: “Umugabo umwe muri batatu b’Abanyakenya muri iki kigero cy’imyaka akoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 35, ari na rwo rufite imbaraga nyinshi zo gukora, umwe muri batanu yibasiwe nabyo.”
Ruto yavuze ko inzoga ari zo zikomeje gukoreshwa cyane kurusha ibindi biyobyabwenge, aho abarenga miliyoni 3.2 bazikoresha muri iki gihe hirya no hino mu gihugu.
Yagaragaje impungenge z’uko gutangira gukoresha ibi biyobyabwenge akenshi biba mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi,ndetse rimwe na rimwe bikaba byatangirira no mu bwana , bigashyira abana mu byago by’ingaruka z’igihe kirekire.
Yagize ati: “Akenshi bitangira hagati y’imyaka 16 na 20, kandi hari n’aho bitangira ku myaka irindwi, bigashyira abana mu byago by’ingaruka zizabakurikirana ubuzima bwabo bwose mbere y’uko bakura.”
Mu guhangana n’iki kibazo, Perezida yavuze ko guverinoma izafata ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge nk’ikibazo cyihutirwa kuko gihungabanya umutekano w’igihugu.
Mu ngamba nyamukuru, harimo gushyiraho ishami rikomeye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha (Directorate of Criminal Investigations – DCI), rigahabwa ububasha bukomeye.
Umubare w’abakozi baryo uzava ku bapolisi 200 ugera kuri 700 binyuze mu gutoza abashya no kwimura abandi, rikazahabwa ibikoresho bigezweho byo gukurikirana amakuru, iperereza ryimbitse, igenzacyaha rya siyansi (forensic) n’iperereza ku mitungo n’imari.
Iryo shami rizakorana bya hafi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (National Intelligence Service), inzego zishinzwe umutekano ku mipaka, ubuyobozi bw’uturere, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Perezida Ruto kandi yavuze ko gukurikirana, gufatira no kwambura imitungo ikomoka ku biyobyabwenge n’inzoga zitemewe bizashyirwa ku isonga mu iperereza, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge no kubikumira.
Yagize ati: “Imitungo yose yakoreshejwe muri ibi bikorwa cyangwa yabivuyemo… izafatwa nk’umusaruro w’icyaha, ihagarikwe vuba, ishyikirizwe inkiko, yamburwe ba nyirayo ihabwe Leta, hanyuma yifashishwe mu kuvura ababaswe, no mu gukumira ibiyobyabwenge”.
Perezida yavuze ko azaganira na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Chief Justice) ku bijyanye no gushyiraho inkiko zihariye zifasha kwihutisha imanza zerekeye ibiyobyabwenge, mu hubahirizwa ubwigenge bw’ubucamanza.
Yongeyeho ko hazakazwa umutekano ku mipaka, anaburira ko umukozi wa Leta wese uzagaragara afatanya n’abacuruza ibiyobyabwenge azakurikiranwa n’amategeko kandi akirukanwa mu kazi.
Yagize ati: “Iyi ntambara irankora ku mutima cyane, nk’Umukuru w’Igihugu kandi nk’umubyeyi” .
Asaba imiryango n’abaturage kugira uruhare rugaragara mu gukumira icyo kibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|