Abanyeshuri biga bacumbikiwe bayiraye ku kababa

Nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 n’itangira uwa 2026, yaranzwe n’ibirori mu miryango n’ahandi hatandukanye abantu bahuriye bagamije kwishimisha no kwidagadura bifurizanya umwaka mushya, ubu inkuru igezweho ni itangira ry’amashuri, igihembwe cya kabiri.

Ibi rero bivuze ko ababyeyi bazindukiye mu guhahira abanyeshuri bitegura kujya ku ishuri, cyane cyane abiga bacumbikirwa mu bigo bazatangira ingendo ejo ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

Ubu ibiganiro hagati y’abantu batandukanye byahinduye isura, aho kubazanya aho bari buhurire ngo bice akanyota basoza umwaka, ubu haba kuri telefone n’imbonankubone, intero ni imwe “Ngiye kwishyura minerivali y’abana, jye ndacyaburaho make reka nshakishe. Ndangira aho inkweto zidahenda…”

Ibi biba ari ibihe bitorohera abatari bake, kuko abantu baba bavuye mu minsi mikuru, abatarabashije kwifata bagakoresha amafaranga menshi bakibagirwa ko amashuri ahita atangira, kandi ubundi agomba kuzigamirwa.

Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, cyashyize ahagaragara gahunda y’ingenzo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’amashuri cya 2025-2026, cyane ko kizatangira ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026.

Dore uko gahunda y’ingendo iteye:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka