Muri utwo duhigo twavuga nk’umubare w’ibitego warumbutse, APR FC, Rayon Sports na Police FC zibona itsinzi ndetse no kuba nta kipe yanganyije n’indi.
Muri iyi nkuru igaruka ku mibare yaranze umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, Tugiye kwibanda ku makipe 16 akina Rwanda Premier League tudashyizemo amakipe abiri yo muri Sudani, bitewe n’uko aya makipe yatangiye nyuma akaba akina imikino asa naho ari ibirarane, bituma shampiyona ikomeza nk’uko bisazwe mu gice cyayo kibanza.
Imikino yo kuri uyu munsi yatangiye kuwa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026, Gasogi United itsindwa na Musanze FC ibitego 3-0, Marine FC itsinda Amagaju FC igitego 1-0, Ku wa Gatandatu Police FC ya nyagiye Gorilla FC 4-0, APR FC itsinda Bugesera FC bigoranye 2-1, Etincelles FC itsindirwa mu rugo na AS Kigali igitego 1-0.
Imikino y’umunsi wa 14 yakomeje kuri iki cyumweru aho Mukura VS yatsinze Rutsiro FC 2-1 i Rubavu, Rayon Sports itsinda AS Muhanga ibitego 2-0 isozwa kuri uyu wa mbere tariki 05 Mutarama ikipe ya Kiyovu Sports yhanangiriza Gicumbi iyitsinda ibitego 4 - 1.
Muri iyi mikino 8 yose hinjiye ibitego 22, biba kunshuro ya Kabiri habonetse ibitego byinshi ku munsi umwe, ibi bitego byatsizwe n’abakinnyi 20 batandukanye, Ani Elijah yatinze 3 abandi basigaye batsinda kimwe kimwe.
Amakipe 4 ariyo Rayon Sports, Marine FC, Police FC na APR FC niyo yakiriye imikino abona amanota 3 imbumbe, naho amakipe 4 ariyo Gicumbi FC, Etincelles FC, Rutsiro FC na Gasogi United yatsindiwe mu rugo, kuri uyu munsi wa 14 nta kunganya byabayeho.
Amakipe yari murugo (yakiriye imikino) yatsinze ibitego 11, bingana neza n’ibyo amakipe yasuye yatsinze 11. Muri iyi mikino yose yakinwe, mu gice cya mbere hinjiye ibitego 12, naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego 10. Abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda bitwaye neza kuko batsinze ibitego 16 naho abakinnyi ba banyarwanda bo batsinda ibitego 6 gusa.
Mu mikino umunani yabaye nta kipe yigeze inganya n’indi, habayeho gutsinda no gutsindwa gusa, umukino wahuje Gicumbi FC na Kiyovu Sports niwo mukino wagaragayemo ibitego byinshi 4-1 byose hamwe biba 5, ni kunshuro ya kabiri Kiyovu Sports yari itsinze ibitego bine mu mukino umwe, naho Police FC iba ikipe ya mbere yatinze ibitego bine ku busa.
Rutahizamu wa Police FC Ani Elijah yabaye umukinnyi wa gatatu utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat trick) nyuma ya Lola Kanda Moise wa Gicumbi FC na Uwiyaremye Fidali wa Kiyovu Sports. Umukino Mukura VS yatsinzemo Rutsiro FC watumye yuzuza imikino ine yikurikiranya itsinda naho APR FC yo yujuje itatu itsinda, Gasogi United yuzuza itanu nta tsinzi.
Kuva ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League, umunsi wa munani n’uyu wa 14 niyo minsi yabonetsemo ibitego byinshi (22) naho umunsi wa Mbere hinjiye 15, umunsi wa Kabiri hinjiye 15, umunsi wa Gatatu hinjiye 16, umunsi wa Kane hinjira 9, umunsi wa Gatanu hinjira ibitego 12, umunsi wa Gatandatu hinjiye ibitego 16, naho umunsi wa Karindwi hinjira ibitego 13, umunsi wa Cyenda hinjira ibitego 14, umunsi wa Cumi hinjiye 16, umunsi wa 11 hinjiye ibitego 14, umunsi wa 12 hinjiye ibitego 12 ndetse n’umunsi wa 13 winjiyemo ibitego 18.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|