1. Bisate Lodge
    Bisate Lodge yashyizwe mu mahoteli 10 meza ku Isi atangiza ibidukikije

    21 January 2021 at 12:29 Bisate Lodge ni hoteli iherereye muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, ahabarizwa ingangi ziboneka hake ku isi, ikaba iherutse gushyirwa mu mahoteli 10 ya mbere ku isi meza kandi arengera ibidukikije.

  2. Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki
    Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyaje ku isonga mu nzira nziza zo mu kirere zo gusura muri 2021

    11 January 2021 at 20:26 ‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.

  3. Intebe y
    Bugesera: Hari byinshi byakurura ba mukerarugendo, ariko bikeneye gutunganywa kurushaho

    8 December 2020 at 19:46 Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.

  4. Kwita Izina abana b
    Ubukerarugendo 2020: Ikoranabuhanga mu bikorwa byinshi harimo no Kwita Izina

    7 December 2020 at 13:50 Umwaka wa 2020 waranzwe n’idindira rya serivise zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda no ku isi hose, aho ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo byajyaga byinjiriza igihugu amadevise byashegeshwe na COVID-19.

  5. Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakunze gufata ibyemezo bitavuzweho rumwe
    Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bazajya batanga ingwate mbere yo kwinjira muri Amerika

    26 November 2020 at 23:05 Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bagiye kujya babanza gutanga ingwate y’Amadolari agera ku bihumbi 15 ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 15 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bakayohereza mbere yo gutemberera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

  6. Indege ya mbere ya Israir iragera i Kigali kuri uyu wa Kane

    26 November 2020 at 09:55 Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yatangaje ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.

  7. Kuva igiciro cyo gusura Ingagi cyagabanywa, Abanyarwanda bazisura bariyongereye
    Umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Ibirunga ugenda wiyongera bitewe n’ikiguzi cyagabanyijwe

    16 November 2020 at 07:29 Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko umubare w’Abanyarwanda basura iyi Pariki wiyongereye, nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rutangaje igabanuka ry’igiciro cyo gusura Ingagi.

  8. Inyamaswa bayishyiramo akuma k
    Pariki y’Akagera yatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya aho inyamaswa ziherereye

    6 November 2020 at 06:43 Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.

  9. African Parks yasinye amasezerano yo kubungabunga Pariki ya Nyungwe

    8 October 2020 at 09:16 Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.

  10. U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu gushyigikira abarinzi ba Pariki

    4 October 2020 at 17:16 Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

  11. Abakora ingendo mu Kivu bazoroherwa n
    Umwaka wa 2021 uzasiga u Rwanda rufite ubwato buhebuje mu kiyaga cya Kivu

    23 September 2020 at 17:12 Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga IPRC Karongi buratangaza ko bwamaze guhitamo abanyeshuri bazakorana n’impuguke zivuye mu gihugu cy’u Bushinwa mu kubaka ubwato bugezweho buzajya bukorera mu kiyaga cya Kivu.

  12. Rebero: Harubakwa ikigo kizateza imbere umuco, aho uba witegeye Kigali yose (Amafoto)

    22 September 2020 at 14:33 Umushoramari wo mu Bufaransa ari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umudugudu w’umuco wa Kigali ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, ikigo cy’imyidagaduro kiri ku buso bwa hegitari 30 kigiye gutanga serivisi z’imyidagaduro ku muco w’u Rwanda.

  13. Amafoto: Dore abana b’ingagi bahabwa amazina kuri uyu wa Kane

    22 September 2020 at 06:48 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

  14. Aharangwaga urujya n
    COVID-19 : Ubukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu bwifashe bute?

    13 September 2020 at 20:56 Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

  15. Kwita Izina bizakorwa mu buryo budasanzwe

    4 September 2020 at 21:00 Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

  16. Kinsey Wolanski wigeze gukora agashya mu kibuga cy’umupira yagaragaye yasuye ingagi mu Birunga

    4 September 2020 at 15:36 Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.

  17. RwandAir yasubukuye ingendo Kigali - Rusizi

    14 August 2020 at 22:02 Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

  18. Abaganga barimo kuvura Ineza
    Ingagi yafatiwe mu mutego bituma RDB yongera kuburira ba rushimusi

    30 July 2020 at 20:56 Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.

  19. Dutemberane mu rugano ahavukiye Radio Muhabura, aho Ingabo za RPA zahinduriye amayeri y’urugamba

    30 July 2020 at 09:14 Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, Ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakre bivuganywe n’umwanzi.

  20. Habonetse imbogo y
    Wari uzi ko Pariki z’Ibirunga n’Akagera zirimo imbogo z’igitare?

    23 July 2020 at 11:35 Ubusanzwe abantu bamenyereye ko mu nyamaswa z’imbogo nta yifite irindi bara ritari umukara, ariko muri Pariki z’Ibirunga n’Akagera imbogo z’igitare zisanzwemo, nk’uko twabisobanuriwe n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.

  21. Ku Mulindi wa Byumba hasanzwe hari ibikorwa by
    Ahantu umunani hagaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu hagiye kubyazwa inyungu zishingiye ku bukerarugendo

    11 July 2020 at 15:06 Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya ahantu umunani hatandukanye hajye hasurwa na ba Mukerarugendo babwirwe ayo mateka ariko banazane amadovize mu gihugu.