Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba mu muziki, yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025.
Umuhanzi Senderi International Hit yavuze ko bitari bumushimishe ngo agubwe neza, iyo atagira igikorwa gifatika akorera Intara y’Iburasirazuba avukamo, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe.
Igitaramo ‘Icyambu Live Concert’ cya Israel Mbonyi cyari giteganyijwe kubera i Rubavu ku itariki ya 1 Mutarama 2026, cyasubitswe ku munota wa nyuma.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, ku mbuga yo kuri Kigali Convention Centre habereye igitaramo cyiswe Igisope Experience, aho abacyitabiriye baryohewe n’indirimbo z’abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Dauphin, Chicorea, Indashyikirwa, n’abandi. Ni igitaramo kiri muri gahunda izamara icyumweru yateguwe n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gufasha abawutuye kuryoherwa n’impera z’umwaka wa 2025 bitegura gutangira uwa 2026.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Cyusa Ibrahim afatanyije n’Abami b’Igisope barimo Munyanshoza Dieudonné bakunze kwita Mibirizi, bagiye gutaramira Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka muri Sinema bitegurwa na Televiziyo yo muri Uganda, hagamijwe guhemba no gushimira abakora ubugeni, ubudasa n’udushya mu ruganda rwa filime muri Afurika.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye cyane muri muzika nka Davido, yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.
Umuhanzi Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’, kigamije kwifatanya n’abakunzi be mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari na cyo azamurikiramo alubumu ye ya kane.
Nyuma y’imyaka isaga 17 adakorera igitaramo mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be, mu gitaramo arimo gutegura, aho avuga ko imyiteguro isa n’iyarangiye.
Umuhanzi w’Umunya-Jamaica wamamaye mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 81.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo, kandi hamurutira ahandi hose yaba atuye ku Isi.
Umuhanzi Senderi Hit ukomeje icyiciro cya kabiri cy’ibitaramo bizenguruka Uturere twose tw’Igihugu, mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yataramiye ab’i Musanze avuga ko yasanze baramwiteguye, mu kumushyigikira muri uru rugendo afata nk’amateka.
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimye Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse rukaba Igihugu cyubashywe n’amahanga, akavuga ko aho yaba ari hose aterwa ishema no kwitwa Umunyarwanda.
Nyuma y’igihe kirenga imyaka umunani atagera mu Rwanda, umuhanzi Kitoko Bibarwa, wakanyujijeho mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, agiye kongera gutaramira mu Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2025, BK Arena yari iteye amabengeza ubwo ibirori bya Sherrie Silver Gala 2025, byahurizaga hamwe ubuhanzi, imideli, ibikorwa by’ubugiraneza n’ubudasa bwa Afurika byabereye hamwe.
Umuhanzi wo hambere, Ngabonziza Augustin, wamenyakanye mu ndirimbo yamamaye cyane ‘Ancilla’, yitabye Imana mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 azize uburwayi.
Byatangarijwe mu birori bibereye ijisho bya ‘The Silver Gala’, byari bigamije gushaka ubufasha bwo gushyigikira urubyiruko rwo muri Sherrie Silver Foundation, rufite impano mu muziki ndetse no kubyina.
Hari indirimbo yo ha mbere yitwa Adela Mukasine yaririmbwe na orchestre Umubano mu ijwi rya Capiteni Nsengiyumva Bernard, aho bagira bati “Adela Mukasine umukobwa wa Stanislas, yasomye wisiki arayisinda ayicuruye iramucurangura…” Nubwo uvugwa muri iyo ndirimbo yabayeho, ntabwo ibimuvugwaho byose ari ko byagenze.