U Burusiya: Internet yamutoje kunywa amaraso ye none bimukozeho
Muri iki gihe, hari byinshi bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga,ugasanga bigibwaho impaka, ariko rimwe na rimwe bikaba bishobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ibyo ni byabaye kuri uwo musore w’imyaka 17,utuye mu Mujyi wa Moscou mu Burusiya.
Yavuze ko yanyoye ayo maraso ye, nyuma yo kureba amashusho ku rubuga rwa interineti yavugaga ko kunywa amaraso yawe bwite bishobora kongera urugero rw’amaraso ’hemoglobines’ mu mubiri.
Inkuru ye yatangajwe bwa mbere n’urubuga rwa Telegram rwa SHOT, hanyuma itangazwa n’ibindi bitangazamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu kandi yemezwa n’inzobere mu by’ubuzima mu Burusiya.
Amakuru avuga ko uwo musore yakoresheje ’serenge’ bakoresha batera urushinge kwa muganga, akajya avoma amaraso, akayanywa yizeye ko byamufasha kongera ’ fer’ mu mubiri no kugira imbaraga.
Icyakora, ibintu ntibyagenze uko yabiteganyaga, ahubwo nyuma y’igihe gito, ubuzima bw’uwo musore bwatangiye kujya ahabi kurusha uko byari bisanzwe, kuko yatangiye kugira isesemi, akaruka amaraso, akanagira umuriro mwinshi.
Uburwayi bwaje gukomera cyane ku buryo umuryango we wahamagaye ubutabazi bw’ubuvuzi bwihuse, nyuma ajyanwa gusuzumwa, abaganga basanga afite uburozi bukabije mu mubiri(acute poisoning), ashyirwa mu bitaro kugira ngo yitabweho uko bishoboka.
Abaganga bashoboye gutabara ubuzima bwe, ariko batangazwa cyane no kumenya icyateye ubwo burozi mu mubiri.
Uwo musore yababwiye ko yari yararebye amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kunywa amaraso yawe bishobora kongera urugero rw’ubutare - fer mu mubiri, ariko atazi neza akaga byatera, cyane cyane iyo umuntu abikoze kenshi.
Umuganga Andrei Kondrakhin yabwiye ikinyamakuru Moscow24 ko kunywa amaraso bishobora gutera ibimenyetso by’uburozi mu mubiri, kubera ko igifu cy’umuntu kitagenewe gusya cyangwa kwakira amaraso.
Yagize ati: “Amaraso aba arimo ubutare bwinshi cyane, bigatera igifu kumererwa nabi. Ibi ni na byo bituma, nko mu gihe umuntu afite ibisebe byo mu gifu bifite amaraso, umubiri ufata ayo maraso nk’ikintu kigira ingaruka mbi. Igice cy’amaraso kigizwe n’amazi (plasma) nticyagenewe kunyura mu nzira y’igogora isanzwe. Umubiri ntuzi uko wasya amaraso,ni inzira igoye cyane.”
Yakomeje agira ati: “Bityo rero, umubiri ntushobora kubona za ’hemoglobines’ binyuze muri ubwo buryo. Ni inzira ndende kandi igoye cyane. Mu by’ukuri, bishobora gusa gutera kuruka kandi nta nyungu n’imwe bitanga.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|