1. Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro

    4 April 2024 at 21:43 Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe. Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro.

  2. Irinde gushora amafaranga yawe muri ibi bigo bivugwamo ubutekamutwe

    4 April 2024 at 00:57 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rumaze gufata no gufunga abatekamutwe ibihumbi 10 na 317 kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, bakorera ibigo 20 bishinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

  3. Abanyamuryango ba Koperative Muganga Sacco bavuga ko inguzanyo bahabwa ibafasha kwiteza imbere
    Koperative Muganga SACCO yungutse arenga Miliyoni 80Frw mu mwaka ushize

    29 March 2024 at 20:27 Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO buratangaza ko bwagize inyungu y’arenga Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2023, avuye kuri Miliyoni zirenga gato 30 bungutse muri 2022.

  4. Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund avuga ko mu byo bishimira harimo no kuba barungutse abakozi bashya
    Umutungo wa RNIT Iterambere Fund wageze kuri Miliyari 41Frw

    28 March 2024 at 21:08 Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, bwatangaje ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirenga 28 wariho muri 2022.

  5. BK Group yungutse arenga Miliyari 74Frw muri 2023

    28 March 2024 at 19:12 Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse, byishimiye inyungu yabonetse mu mwaka ushize wa 2023, irenga amafaranga y’u Rwanda Miliyari 74 na Miliyoni 800.

  6. Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
    RSSB igiye gushyiraho uburyo buzatuma umukozi utatangiwe imisanzu abimenya

    28 March 2024 at 11:03 Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya buzatuma igihe umukozi atatangiwe imisanzu abimenya mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugira ngo bakurikirane uko abakoresha babo babatangira iyo misanzu.

  7. Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice
    Mu cyumweru cyahariwe amakoperative harakemurwa ibibazo biyarangwamo

    27 March 2024 at 14:04 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyatangije icyumweru cyahariwe amakoperative (Cooperative Week) guhera tariki 25 Werurwe 2024, muri iki cyumweru bakaba bibanda ku kubahiriza itegeko rigenga amakoperative, baraganira no ku byerekeranye no gusaba ubuzima gatozi hifashishijwe ikoranabuhanga, baranafatanya n’Uturere gukemura ibibazo biri mu makoperative.

  8. Inyungu y’Umwalimu SACCO yarazamutse ku gipimo cya 39%

    27 March 2024 at 11:38 Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 washojwe tariki 31 Ukuboza 2023, iyi koperative yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw hagasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.

  9. Impande zombi zahuriye mu biganiro
    Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigiye guha u Rwanda miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika

    23 March 2024 at 13:07 Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), kigiye guha u Rwanda Miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika azarufasha muri gahunda z’iterambere no gukomeza kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

  10. Minisitiri w
    Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye iby’umuceri utujuje ubuziranenge watumijwe mu mahanga

    22 March 2024 at 15:11 Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.

  11. Dr. Diane Karusisi
    Ntangira nari mfite ubwoba nibaza ukuntu aba bantu nzabayobora - Dr. Diane Karusisi uyobora BK

    22 March 2024 at 09:49 Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye.

  12. Musanze: Imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa irarimbanyije, nyuma y’uko yari yarahagaritswe

    21 March 2024 at 22:01 Mu gihe abenshi mu baturage, by’umwihariko abahoze mu mirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze bari barashyizwe mu rujijo kubera ihagarikwa ritunguranye ry’imirimo yo kubaka iryo soko, imirimo yo kuryubaka yasubukuwe mu ntangiro za 2024, intego ikaba ari uko iryo soko ryaba ryuzuye muri Kamena 2024.

  13. Ubwo batangizaga ku mugaragaro ikigega FEDA
    Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cy’Ikigega Nyafurika giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga

    21 March 2024 at 17:29 Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro i Kigali, icyicaro cy’Ikigega Nyafurika gishinzwe iterambere ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (FEDA), gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank.

  14. Kuba ibiciro by
    Abacuruzi b’impu binubira igihombo batewe n’igabanuka ry’igiciro cyazo

    21 March 2024 at 14:19 Abakora n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’impu mu Rwanda, barataka igihombo batewe n’igabanuka ry’ibiciro byazo, ku buryo hari abo byaviriyemo kureka ubwo bucuruzi, bakaba basigaye bazirya.

  15. Angelique Mukeshimana avuga ko kubona perimi ya moto bimugaragariza ko n
    Mukeshimana wize moto bamuseka, ubu imufasha muri byinshi

    20 March 2024 at 11:49 Mukeshimana Angélique utuye mu Mudugudu wa Cyaratsi uherereye mu Kagari ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yize moto afite imyaka 37, bamuseka, none ubu akaba ayifashisha cyane cyane mu buhinzi.

  16. Umuhanda uzwi nka Kivu Belt unyura ku nkengero z
    Uko iterambere ry’imihanda ryagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

    19 March 2024 at 15:38 Tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarimo asobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, by’umwihariko uko ubukungu bwongeye kuzamuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko mu by’ingenzi birimo gufasha ubukungu kongera kuzamuka, ari ugukomeza guteza imbere ibikorwa remezo by’imihanda.

  17. Batashye isoko ryubatse mu Murenge wa Mwendo
    Ruhango: Bashyikirijwe isoko rizabarinda kunyagirwa no kwangirika kw’ibicuruzwa

    19 March 2024 at 03:31 Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko kuba bashyikirijwe isoko rya kijyambere, bizatuma bakora igihe kinini kandi ntibongere kunyagirwa no kwangirika kw’ibicuruzwa byabo.

  18. Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry
    Urubyiruko ruracyahura n’imbogamizi mu kwihangira imirimo

    15 March 2024 at 14:53 Mastercard Foundation, ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’isesengura kuri za Politiki z’imiyoborere mu Rwanda (IPAR), yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ishusho y’urubyiruko mu kwiteza imbere, imbogamizi ruhura na zo ndetse n’uburyo bwo gusubiza ibibazo rufite.

  19. Batemberejwe Akarere ka Gakenke
    Abo muri Sweden baje kureba uko inkunga baha u Rwanda igezwa ku baturage

    13 March 2024 at 11:22 Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.

  20. Umuyobozi Mukuru wa ASIAFRICA Logistics Ltd, Mr. Lister (ufite indangururamajwi) ashima ingamba zashyizweho n
    Abatumiza ibicuruzwa muri Aziya barizezwa umutekano wabyo

    12 March 2024 at 07:23 Kompanyi ya ASIAFRICA Logistics Ltd ikorana n’abacuruzi bo muri Afurika batumiza ibintu bitandukanye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, irizeza abakorana na yo umutekano w’ibicuruzwa byabo. Iyo kompanyi ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byaramuka bigiriye ikibazo mu nzira, ababitumije nta mpungenge bakwiye kugira kuko ubwato bubitwara ndetse n’imodoka biba bifite ubwishingizi.

  21. Uruganda rwa Nyagatare rubangamiwe n
    Abanyenganda babangamiwe n’ishoramari rikiri hasi n’abigana ibyo bakora

    10 March 2024 at 13:01 Abanyenganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko babangamiwe n’abafite imashini zoroheje bigana ibikorerwa mu nganda, ndeste n’ishoramari rikiri hasi mu kugura no kubika umusaruro wo gutunganya.