Abanyarwanda batuye mu Burusiya basangiye ubunani

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yasabye abagize umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu gukomeza guharanira guhesha isura nziza u Rwanda bimakaza ubumwe mu bikorwa byose bibahuza.

Nzabamwita, yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2026.

Ibi birori byahuje Abanyarwanda batuye mu Murwa Mukuru wa Moscow no mu bindi bice biwegereye, cyane cyane abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye, abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Burusiya, Alex Rukeratabaro, yashimiye Ambasaderi waje kwifatanya na bo muri ibi birori no gukomeza gushyigikira ibikorwa by’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Burusiya bigamije kwimakaza ubumwe n’umuco by’Abanyarwanda.

Yanahaye ikaze abanyamuryango bashya, abasaba kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya RCA.

Ambasaderi Nzabamwita yagarutse kuri bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu butumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye Abanyarwanda mu gusoza umwaka.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwasesenguye intambwe u Rwanda rwateye mu 2025, iterambere rikomeje kugerwaho, n’uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, gukemura ibibazo by’Igihugu hifashishijwe guhanga udushya no kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Ambasaderi yanibukije kandi zimwe mu ntambwe zikomeye u Rwanda rwagezeho mu 2025, nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, zagize uruhare mu kuzamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Muri zo harimo Inama Mpuzamahanga ya mbere ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa), ubu iyoborwa n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, ndetse n’Inama ngarukamwaka ku bijyanye na Nikeleyeri muri Afurika (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa).

Ambasaderi Nzabamwita yashimiye kandi ikipe y’umupira w’amaguru ya RCA yageze muri ¼ mu mikino ya UN Games of Friendship yabaye muri Nzeri, aho u Rwanda rwegukanye igihembo cy’abafana beza b’irushanwa.

Yashishikarije kandi abanyeshuri bashya kwitanga mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango, birimo amakipe y’imikino itandukanye, amatorero y’imbyino gakondo, ibikorwa byo gusigasira umuco bitandukanye mu rwego rwo guhagararira u Rwanda neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka