Rayon sports yasinyishije abandi bakinnyi bashya

Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Mutarama, ikipe ya rayon sports FC yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi 2 biyongera ku bamaze iminsi basinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ramazani Tshimanga Tshilembi w’imyaka 21 ukomoka muri DR Cong, Umunya Burukinafaso Ben Aziz DAO, ndetse na Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Benin ubu ni abakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon sports FC nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ndetse bakanerekanwa kuri uyu wa mbere nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports kujyeza iyi shampiyona irangiye.

Ramazani Tshimanga Tshilembi, Ben Aziz DAO na Bienvenu Joachim Vigninou baje biyongera kuri Yannick BANGALA Litomb nawe ukomoka muri Congo, Kwizera Olivier ndetse na Faustin Likau Pizzalo Kitoko ukina hagati yugarira nabo bamaze iminsi basinyiye Rayon Sports.

Ramazani TSHIMANGA TSHILEMBI myugariro ukomoka muri Congo yamaze kwerekeza muri Rayon Sports
Ramazani TSHIMANGA TSHILEMBI myugariro ukomoka muri Congo yamaze kwerekeza muri Rayon Sports

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, abakinnyi bashya bose ba Rayon Sports bahise berekeza mu Nzove mu myitozo yabo ya mbere nk’abakinnyi ba Rayon sports aho nibaba babonye ibyangobwa ndetse n’umutoza akabashima, bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzahuza iyi kipe yambara ubururu n’umweru ndetse n’ikipe ya APR FC uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2026 muri Sitade Amahoro.

Myugariro ukomoka mu gihugu cya Burukinafaso Ben Aziz DAO yamaze kwerekeza muri Gikundiro
Myugariro ukomoka mu gihugu cya Burukinafaso Ben Aziz DAO yamaze kwerekeza muri Gikundiro

Ramazani Tshimanga Tshilembi aje muri Rayon Sports avuye mu Buhinde mu ikipe ya Real Kashmir FC yakiniraga kuva mu 2024. Mbere yo kujya muri Aziya, yagaragaye muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo mu ikipe ya Cape Town City yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu mu 2023, n’ubwo yasezerewe atayasoje.

National Football League

Ibitekerezo   ( 5 )

Apr twari tuyishe

Jay yanditse ku itariki ya: 3-05-2026  →  Musubize

MUSHYIREMO IMBARAGA DUTERE APL UBWO GISHWEKA AHARI

FABRICE yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Jyewe ndumva rayoni umutozayazana ari harinjyingo niwewadufasha

Bayavuge jean damour yanditse ku itariki ya: 24-03-2026  →  Musubize

NGENEYE IBYISHIMO BYA RAYON

FIDELE yanditse ku itariki ya: 7-02-2026  →  Musubize

gewe ndumva adama bagayogo .bamutiza . kuko twazamukenera aracyarimuto . Ntabwo .aruwo kwirukanwa pe ahubwo kuyate .atuviremwizamu .aryane na paveri .

Ndacyayisnga jean claude yanditse ku itariki ya: 6-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka