Nyuma y’amezi 12 uwaguze ikinyabiziga ntakore ihererekanya azahomba

Mu Rwanda, ikibazo cy’abantu bagura ibinyabiziga bakabikoresha batarakoze ihererekanya ryabyo (mutation) kimaze igihe kigaragaza icyuho mu mikorere y’amategeko.

Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryemejwe n’abadepite kuri uyu wa 5 Mutarama ryagennye igihe ntarengwa cy’amezi 12 ku bantu bose batunze ibinyabiziga bitari byanditseho mu mazina yabo, kugira ngo babe bamaze kubyiyandikishaho, bitabaye ibyo bigatangira gufatwa na Polisi.

Ingingo ya 30 y’iri tegeko, ivuga ku binyabiziga bigendeshwa na moteri, iteganya ko umuntu uguze ikinyabiziga agomba gukora ihererekanya ryacyo n’uwo bakiguze mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ibi bihabanye n’uko byari bisanzwe, aho bamwe baguraga ibinyabiziga bakabimarana imyaka myinshi batarabyiyandikishijeho, bikaba byaratezaga ibibazo by’amategeko n’umutekano.

Mu biganiro byo kwemeza ingingo z’uyu munshinga, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, bamwe mu badepite, barimo Mukakalisa Germaine, basabye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yawizeho, gutanga igihe rusange ku binyabiziga byose byagurishijwe nta hererekanya byakorewe, hatitawe ku gihe byaguriwe.

Icyo gitekerezo cyari kigamije ko abafite ibinyabiziga byaguzwe kera n’ababigura ubu bafatwa kimwe, ntihagire urenganywa.

Mukakalisa yagize ati: “Kubera iki umuntu uguze ikinyabiziga uyu munsi atahita akiyandikishaho, Polisi yamufata mu gihe hari umaze imyaka itanu akiguze we nta kibazo, ahubwo ategereje igihe cy’umwaka?”

Icyakora, Perezida wa Komisiyo, Hope Tumukunde Gasatura, yasobanuye ko igihe cy’amezi 12 cyatanzwe kigenewe gusa abafite ibinyabiziga byaguzwe kera batabashije kubyiyandikishaho, bitewe n’imbogamizi zitandukanye. Yavuze ko hari aho usanga nyir’ikinyabiziga yarabuze uwakimugurishije, bikamusaba kunyura mu nkiko kugira ngo agaragaze ko atamubona, mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gukora ihererekanya.

Ati: “Hari ibinyabiziga usanga byaraciye mu biganza by’abantu benshi. Ugitunze ubu ugasanga bimuusaba inzira ndende yo kumenya uwo bazakorana ihererekanya ryacyo.”

Ku rundi ruhande, inzego zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) zisanzwe zisaba ko ihererekanya ry’ikinyabiziga rikorerwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye igihe amasezerano y’ubugure asinyiwe, hakishyurwa amafaranga ateganyijwe.

Itegeko rishya rije kongera gukaza aya mabwiriza, hagamijwe kwirinda amakimbirane y’amategeko, koroshya igenzura ry’ibinyabiziga no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.

Igihe cy’amezi 12 gitangwa n’iri tegeko ni amahirwe ya nyuma ku batunze ibinyabiziga batari barakoze ihererekanya, mu gihe abazagura ibinyabiziga iri tegeko rimaze gutangira gukurikizwa bazajya basabwa kubyiyandikishaho mu gihe kitarenze amezi atatu, bitaba ibyo bagafatwa nk’abarenze ku mategeko.

Abadepite batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, bashimaga ko yashyizwe muri iri tegeko kubera ko hari bamwe mu baguraga ibinyabiziga ntibakore ihererekanya mu buryo bwo gukwepa imisoro.

Mu gihe iri tegeko riteganya ko ibinyabiziga bitanditse kuri ba nyirabyo bizajya bifatwa na Polisi, Ingingo ya 19 yaryo itegeganya ko ikinyabiziga kimaze amezi atatu gifunzwe, nyiracyo ataragiye gukemura ibibazo cyari gifite ngo gifungurwe gitezwa cyamunara.

Ihererekanya ry’ikinyabiziga (mutation) rikorwa iyo nyiri ikinyabiziga ahindutse bitewe n’impamvu zikurikira: ubugure busanzwe, impano, icyamunara cya Leta, icyamunara cy’abikorera (kitari icya Leta), ibyemezo by’inkiko cyangwa izungura.

Nyiri ikinyabiziga niwe usaba iyi serivise, aho asaba ko kimwandukurwaho kikandikwa kuri nyiracyo mushya wakibonye ku mpamvu imwe mu zavuzwe haruguru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka