Perezida Maduro wa Venezuela yafatiwe mu gitero cy’igisirikare cya Amerika
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela n’umugore we bafashwe bakajyanwa hanze y’igihugu cyabo, bikaba byabaye ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatandatatu tariki 3 Mutarama 2026.
Ibi bitero by’igisirikare cya Amerika byanibasiye ibikorwa bya gisirikare bitandukanye muri Caracas, ndetse no mu zindi Leta za Venezuela zirmo Miranda, La Guaira na Aragua, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu yabitangaje.
Ibi bibaye nyuma y’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, aho Perezida Trump ashinja Maduro kuba ari we uyoboye abari mu ruhererekane rw’abacuruza ibiyobyabwenge, bituruka muri Venezuela byinjira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birego ariko Perezida Maduro arabihakana, ahubwo agashinja Trump gushaka kumuhirika ku butegetsi, kugira ngo yigarurire umutungo kamere uri mu butaka bwa Venezuela, wiganjemo peteroli.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, na bwo igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ubwato bwa Venezuela bwari buri mu mazi, aho cyavugaga ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, icyo gitero kikaba cyaraguyemo abantu batanu.
Muri rusange, Amerika imaze kugaba ibitero birenga 30 ku hantu hatandukanye ivuga ko hari ibiyobyabwenge, ibyo bikaba biri mu muganbi mugari wa Trump wiswe ‘intambara ku biyobyabwenge’, bikaba bimaze kugwamo abantu basaga 110, kuva igitero cya mbere cyagabwa ku bwato bwa Venezuela ku itariki 2 Nzeri 2025, nk’uko BBC yabitangaje.
Ibi bitero kuri Venezuela, byatangiye hari hashize amezi make Leta zunze Ubumwe za Amerika zongereye ibikorwa bya gisirikare mu birwa bya Caraïbes, zikavuga ko ziteguraga guhangana na Leta ya Perezida Maduro, zifata nk’umuyobozi w’igihugu utemewe, ariko kandi zivuga ko ari mu bacuruza ibiyobyabwenge.
Nicolas Maduro yayoboye Venezuela kuva ku itariki 19 Mata 2013, asimbuye Hugo Chávez na we utaracanaga uwaka na Amerika, wari umaze kwitaba Imana ndetse yari anabereye Visi Perezida. Maduro yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu 2018 ndetse no mu 2024, aho hose ariko amatora yaranzwe n’umwuka mubi, wanatumye iki gihugu gisubira inyuma mu bukungu nubwo gikize kuri peteroli.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|