Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi, bifuza ko bafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kubera ko bukorwa mu buryo bwa cyera bw’abakurambere.
Twizerimana Alphonsine, umugore ukora umushinga w’ubuhinzi bw’inkeri mu buryo butamenyerewe henshi, bwo kuzihinga mu bikombe bivamo amarangi abantu baba bajugunye mu myanda, yabashije kwagura uwo mushinga aho ageze ku ntambwe yo kuzihinga ku buso bwagutse mu nzu igenewe gukorerwamo ubuhinzi izwi nka Green House.
Abahinzi ba kawa b’i Mubuga mu Karere ka Karongi bizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye bizigamiye, bakazayaheraho bitabaye ngombwa gusaba inguzanyo muri banki.
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.
Amafaraga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe, agiye gushorwa mu bikorwa bizatuma abahinzi b’ibirayi, imboga n’imbuto barushaho kuzamura imyumvire mu birebana no kwita ku buhinzi bw’ibyo bihingwa, no kubukora mu buryo bubungabunga ibidukikije bityo n’umusaruro ndetse n’ireme ryawo birusheho kwiyongera.
Ubutaka buri ku buso bwa Ha 12 bwo ku gice cyegereye igishanga cy’Urugezi mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Gatebe, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 B, bwateweho igihingwa cy’ingano, maze abaturage bashishikarizwa kurushaho gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byose byatuma cyangirika, kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2024 B, ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwa, bitaba ibyo ba nyirabwo bagashyirirwaho ibihano.
Bamwe mu bacuruzi b’imyaka mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bavuga ko bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori kubera ko batabasha kubahiriza igiciro cyatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe na bo ababagurira babaha amafaranga ari munsi cyane y’ayo basabwa kuguriraho.
Abahinzi, abagoronome n’abacuruza inyongeramusaruro mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bagaragarijwe ko kongera umusaruro w’ibigori kandi bikera no mu gihe gito bishoboka.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakurikiranye ishuri ryo mu murima mu gihe cy’umwaka bavuga ko bungutse ubumenyi butuma bashobora kongera umusaruro, dore ko aho bari basanzwe basarura toni 20 z’ibirayi ubu bahakura toni 30 kugera kuri toni 40, naho aho bezaga ibiro 100 by’ibishyimbo ubu barahasarura ibiro 200.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.
Ubwanikiro bw’ibigori bwari mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara buherutse kugwa, bwatumye hari ababura kubura umusaruro wabo.
Ibihingwa cyangwa se imbuto zihinduye ni ibintu bishya mu Rwanda, ariko bikaba bije ari uburyo bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’indwara zibasira ibihingwa bimwe na bimwe ziterwa na virusi n’izindizitandukanye. Izo mbuto kandi zihanganira n’ibindi bibazo nk’izuba ryinshi, imvura ikabije, ibyonnyi bitandukanye n’ibindi, ariko kandi bigatanga umusaruro uri hejuru.
Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko ubutaka mu Midugudu yose yo mu Rwanda bwamaze gupimwa, ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hakorwa amafumbire ajyanye n’ibihingwa ndetse n’agace akenewemo, ubwo buryo bukaba bwitezweho kongera umusaruro.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Kamonyi baravuga ko kubera ko bagize ibihe byiza by’ihinga mu gihembwe gishize, umusaruro wabo w’ibigori wiyongereye, bityo ko bakeneye ubwanikiro bw’inyongera ku busanzwe kugira ngo bazabashe kuwufata neza.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu baratangaza ko indwara y’ibirayi bahimbye ‘Sembeshyi’ yatumye batangira kureka guhinga ibirayi, babisimbuza ibijumba.
Koperative Kopabinya ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku bufatanye n’umuryango ‘Hinga Wunguke’, yashyizeho abagoronome b’urubyiruko 11 bazakorera mu Mirenge itanu berekera abahinzi uko bahinga, bigatanga umusaruro ufatika.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ubucuruzi bw’imyaka cyane cyane ubw’ibigori, abahinzi, abaguzi n’abacuruza ibigori ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifite ibyangombwa, bibyemerera gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi (Business Registration Certificate) bitangwa na RDB.
Isoko ry’inka (igikomera), cyari giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyanatare 2024, cyahagaritswe kubera kwikanga indwara y’uburenge, hafi y’aho cyagombaga kubera.
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga, avuga ko Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori, kuko iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, hitezwe umusaruro wa Toni 600,000 mu gihe Igihugu gikenera uri hagati ya Toni 650,000 na 850,000 ku mwaka.