Abaturiye igishanga cy’Urugezi baratangaza ko bagenda basobanukirwa ko ingamba zashyizweho kugira ngo kibungabungwe, zitari mu nyungu zabo gusa ahubwo no mu z’Abaturarwanda muri rusange.
Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.
Ku wa 27 Mutarama 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali (Rwanda), yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa Hydrofluorocarbons (HFCs).
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyaguze imodoka yacyo ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo gukangurira abantu n’ibigo bitandukanye, gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.
Mu Karere ka Huye hari urubyiruko rwiyemeje guhanga umurimo wo gukora ifumbire mu myanda imenwa mu kimpoteri cyubatswe n’akarere ka Huye.
Imiryango 72 y’abaturage bo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mutarama 2021 bashyikirijwe inka 72 n’Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu kubafasha kwiteza imbere.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abifuza gusanirwa biogaz kuko kubona inkwi zo gucana bibagora cyane.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aratangaza ko hatangiye ubukangurambaga mu nzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba mu gice cy’Amayaga.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Banki ya Kigali (BK) yiyemeje gutanga inyungu yayo mu bikorwa biteza imbere abatuye mu Karere ka Rulindo, aho irimo gutera inkunga umushinga w’amafaranga miliyoni 25 ugamije kongera ibiti bivangwa n’imyaka, birimo ibitanga imbuto n’ibigaburirwa amatungo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abashinzwe umutekano hamwe n’abaturage, bazamara uku kwezi k’Ugushyingo 2020 batoragura amacupa ya ’plastique’ atembera muri za ruhurura ziva hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Ikigo ‘Enviroserve Rwanda’ gishinzwe gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubutabire bishaje, cyashyize mu Karere ka Rubavu ikusanyirizo ry’ibikoresho bishaje byari bisanzwe bivangwa n’indi myanda bikaba byagira ingaruka ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu.
Hashize iminsi havugwa abatuye mu Mujyi wa Kigali badohotse ku isuku, ubundi ari yo yarangaga uwo mujyi, abatubahiriza amabwiriza y’isuku rero ngo bakaba bagiye kujya bahabwa ibihano bikarishye kugira ngo bikosore.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Pariki ya Mukura-Gishwati yashyirwa mu murage w’isi bwemewe, ubu ngo ikaba yemewe iyo Minisiteri ikavuga ko ari ikintu gikomeye ku gihugu.
Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Nature Rwanda’ ugamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge ukomeje kwibasirwa n’abakomeje kuwangiza bamenamo imyanda n’abahinga ku nkombe zawo.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko ibihugu bikize bikora icyo uyu muryango wise kujugunya imodoka zishaje mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho izi modoka ngo zigira uruhare mu kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu zindi ntara bishimira kuba baratangiye kubona amafaranga, kubera akazi bakora mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arakangurira abaturage gufata neza amashyamba yabo ari na yo agize igice kinini cy’amashyamba yose ari mu gihugu, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko afashwe nabi.