Ngoma: Abitabye Imana bakubiswe n’inkuba barashyingurwa kuri uyu wa Kabiri
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije abaturage babuze ababo, abahungabanye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama.
lyi nkuba yahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda (9), igira n’ingaruka ku bandi 12 bahise bakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibungo, bamwe bakaba bamaze gusezererwa barataha.
Mu itangazo ry’Akarere ka Ngoma, rivuga ko kugeza ubu ku bufatanye bw’Akarere, Minisiteri ishinzwe Ubutabazi n’izindi nzego, hatangiye gutangwa ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibiza no gufasha imiryango yabuze ababo mu gikorwa cyo gushyingura abitabye Imana giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, mu irimbi rusange rya Sake.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|