1. Urubanza Uwajamahoro yarezemo ibitaro ‘La Croix du Sud’ rwongeye gusubikwa

    28 April 2024 at 11:07 Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwongeye gusubika urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.

  2. Nkunduwimye Emmanuel
    Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye kwambara nk’interahamwe no kuvuga amagambo yo gushinyagura

    18 April 2024 at 15:39 Ni umugore uvuga ko mu gihe cya Jenoside yahungiye kuri AMGAR, akiyumvira Bomboka ari we Nkunduwimye Emmanuel, avuga ko abishe umugore witwaga Florence ari abahanga mu kwica kuko bamuteye ibyuma mu mutima.

  3. Béatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu
    Béatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu

    12 April 2024 at 20:55 Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Béatrice Munyenyezi, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, gufungwa burundu.

  4. CG Rtd Emmanuel Gasana ahanishijwe gufungwa imyaka 3 n
    CG Rtd Emmanuel Gasana ahanishijwe gufungwa imyaka 3 n’amezi 6

    11 April 2024 at 16:29 Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG Rtd Emmanuel Gasana, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ahanishwa igifungio cy’imyaka 3 n’amezi 6, ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 36Frw.

  5. Nkunduwimye Emmanuel
    Bruxelles: Nkunduwimye yahaswe ibibazo byerekeranye n’uruhare akekwaho muri Jenoside

    10 April 2024 at 17:18 Ku wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, wari umunsi wa kabiri w’urubanza, Nkunduwimye akaba yatangiye guhatwa ibibazo n’abacamanza, ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Ni urubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.

  6. Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburanira mu Bubiligi (Ifoto: BBC)
    Bruxelles: Nkunduwimye Emmanuel ukekwaho uruhare muri Jenoside yatangiye kuburana

    9 April 2024 at 12:10 Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 8 Werurwe 2024, nibwo Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.

  7. Menya itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha n’ibihano bijyanye

    9 April 2024 at 07:59 Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni byiza ko Abanyarwanda birinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibifitanye isano na yo, kuko bihanwa n’amategeko.

  8. Nkunduwimye Emmanuel
    Nkunduwimye Emmanuel uvugwaho gucumbikira Interahamwe yatangiye kuburanira mu Bubiligi

    8 April 2024 at 23:01 Nk’uko byatangajwe n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024.

  9. Abakozi bashya ba RIB barahiriye kuzuza neza inshingano bahawe
    U Rwanda rwungutse Abagenzacyaha b’Umwuga 119

    23 March 2024 at 15:10 Abanyeshuri 119 bamaze amezi arindwi mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, basabwa kunoza umwuga birinda ruswa no kubogama, basabwa kandi guhora bihugura.

  10. Eric Nshimiye arakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
    Amerika yataye muri yombi Eric Nshimiye ukekwaho uruhare muri Jenoside

    22 March 2024 at 07:38 Umunyarwanda Eric Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari umaze igihe kinini yihisha Ubutabera, yatawe muri yombi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze igihe kinini muri icyo gihugu.

  11. Yakatiwe gufungwa burundu azira gusiga umwana mu nzu wenyine bikamuviramo urupfu

    22 March 2024 at 07:02 Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.

  12. Nkundineza Jean Paul (wambaye indorerwamo) yasabiwe gufungwa imyaka 10
    Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe gufungwa imyaka 10

    20 March 2024 at 12:37 Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

  13. Harelimana Joseph (Apôtre Yongwe)
    Apôtre Yongwe yafunguwe

    19 March 2024 at 18:50 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi ku mazina ya Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, acibwa n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.

  14. Muzehe O yakatiwe igifungo cy
    O Yeong-Su wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ yakatiwe gufungwa amezi umunani

    15 March 2024 at 17:06 Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

  15. Ingabire Umuhoza Victoire
    Urukiko Rukuru rwanze ubusabe bwa Ingabire Victoire

    13 March 2024 at 23:21 Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa.

  16. Jean-François Ricard (hagati), ari kumwe na Aimable Havugiyaremye ndetse na Serge Brammertz ukuriye IRMCT
    Abanyarwanda bijejwe kwihutisha iburanisha ry’abakekwaho ibyaha bya Jenoside

    11 March 2024 at 23:21 Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  17. Dr Munyemana Sosthène
    Urukiko rwanze icyifuzo cya Dr Munyemana Sosthène cyo kuburana ubujurire adafunze

    7 March 2024 at 22:40 Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Munyemana Sosthène wifuzaga kuburana ubujurire adafunze, rutegeka ko akomeza gufungwa.

  18. Kabatesi avuga ko umuhesha w
    Gatsibo: Arasaba kurenganurwa, ubuyobozi bukamugira inama yo kurega umuhesha w’Inkiko

    7 March 2024 at 10:54 Kabatesi Gaudelive, arasaba ubuyobozi kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu, yashenywe hubahirizwa icyemezo cy’Urukiko, ubuyobozi bw’Akarere bukamusaba kurega umuhesha w’Inkiko w’umwuga, mu gihe yaba yararengereye ingano yari yategetswe n’Urukiko.

  19.  Dr Munyemana Sosthène
    Paris: Urukiko rugiye gusuzuma niba Dr Munyemana yaburana ubujurire adafunze

    2 March 2024 at 03:34 Abunganira abaregera indishyi, abunganira Munyemana ndetse n’ubushinjacyaha, bagiye kuburana ku kuba Dr Munyemana Sosthène yaburana ubujurire adafunze nk’uko yabisabye.

  20. Froduard Rukeshangabo ni umwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside ubarizwa muri Australia
    IBUKA irasaba ko abakekwaho Jenoside bihishe muri Australia bashyikirizwa ubutabera

    28 February 2024 at 19:34 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.

  21. Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu
    Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

    27 February 2024 at 17:02 Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.