Abiyemeje ibi by’umwihariko ni abakora irondo 136 bo mu Tugari twose tugize Umurenge wa Kicukiro, bamaze igihe cy’iminsi ibiri bahabwa amahugurwa akubiyemo amasomo atandukanye azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.
Mu gihe cy’iminsi ibiri bamaze, bigishijwe indagangaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bakoreshwa imyitozo ngororamubiri n’andi masomo ashobora kubafasha mu kurinda umutekano n’uko bashobora kwigobotora igihe bahurira n’ibibazo mu kazi.
Séraphin Yankurije ni umwe mu basoje aya mahugurwa, avuga ko yari akenewe kuko azaba igisubizo ku mbogamizi bahuraga nazo mu kazi ko gucunga umutekano.
Ati “Hari igihe duhura n’abajura nijoro tukabasha kwirwanaho ariko imbaraga zacu zikaba nke. Batwigishije ko tuzajya dusaba ubufasha, tugahamagara inzego zidukuriye zikadufasha. Ubundi iyo byabaga mu Mudugudu umwe twakaga ubufasha mu wundi tugafatanya, ariko batwigishije ko tuzajya duhamagara no ku rwego rwa Polisi bakaduha ubufasha, bikazadufasha gukora kinyamwuga no gushyira mu ngamba ibyo twiyemeje.”
Pontien Nkerabigibwi ni umuhuzabikorwa w’irondo mu Mudugudu w’Urugero, avuga ko imbogamizi bakundaga kugira ni uguhura n’abagizi ba nabi yaba ku manywa cyangwa nijoro kandi nta kabuza ko amahugurwa bahawe azabafasha guhangana nabyo.
Ati “Ibyo bibazo biraza bikatugiraho ingaruka zo kugirana amakimbirane n’abaturage kuko akenshi tuba duturanye ugasanga ari ikibazo, ariko twe tubikora tutizigamye kandi nta n’uwo duhutaje, kandi aya mahugurwa akaba yatweretse ko abayobozi baturi hafi ku buryo n’uwari warateshyutse ku nshingano yagarutse ku murongo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko ubusanzwe kugira ngo abantu bemererwe gukora akazi k’irondo bagendera gusa ku buhamya butangwa n’abaturage, bemeza ko uwo muntu ari indakemwa mu mico no mu myifatire, ubundi akinjizwa mu kazi, ku buryo hari andi mahugurwa abakeneye by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano.
Ubwo yasozaga ayo mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yasabye abasoje amahugurwa gukora kinyamwuga, bagashyira mu bikorwa amasomo bahawe, baharanira kurwanya icyahungabanya umutekano cyose.
Ubwo yari mu Nama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame yashimye cyane akazi k’indashyikirwa inzego z’umutekano zikora.
Yagize ati “Mu nzego nshaka gushimira zindi, inzego z’umutekano ni ingenzi muri rusange. RDF, Polisi y’Igihugu, abashinzwe umutekano b’urundi rwego, aba bantu ibyo bakora, bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba. Barabyujuje. Izi ngabo zacu, ni zo ngabo nahoze nifuza kugira.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|