Ibihumbi 700 - Dore ibihano bishya ku makosa yo mu muhanda
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ukubiyemo ibihano ku bantu batazubahiriza iri tegeko, birimo amande kuva ku 300.000frw kugera kuri 700,000frw ndetse n’igifungo kigera ku mezi atandatu.
Ni umushinga w’itegeko watowe n’Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite ukubiyemo ingingo zitandukanye zigenga ikoreshwa ry’umuhanda n’ibihano biteganyijwe kubatazawubahiriza.
Icyiciro cya kabiri kiri tegeko kivuga ku kugenza no guhana ibyaha giteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo cy’inzoga mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya FRW 100.000 ariko itarenze FRW 400.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6.
Iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; gitwara abanyeshuri; abakozi hamwe; cyangwa gitwara ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa agamije kwinjiza amafaranga; ahanishwa ihazabu itari munsi ya 150 000 FRW ariko itarenze 300 000 FRW n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuyobozi w’ikinyabiziga utavugwa mu gika cya mbere ufite igipimo cya arukoro mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe, ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
Ingingo ya 38 ivuga ko Umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa arukoro mu maraso, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 600.000 FRW n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6.
Iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; gitwara abanyeshuri; gitwarira abakozi hamwe; gitwara ba mukerarugendo; gitwara imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa agamije kwinjiza amafaranga ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400. 000 FRW ariko itarenze FRW 600.000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe, ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri.
Ingingo ya 39 yo ivuga ko umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 FRW ariko itarenze 700.000 FRW n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6.
Ingingo ya 40 ivuga ko umuntu utwara ikinyabiziga atagira uruhushya rwo kugitwara aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 n’ihazabu itari munsi ya FRW 100.000 ariko itarenze FRW 200.000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Bamwe mu Bashoferi baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba iri tegeko ryatowe bizagabanya impanuka zo mu muhanda abatwara ibinyabiziga nibaramuka babyubahirije.
Ati “ Ndumva ari byiza kuko tuzaba dutwara tuzi neza ko nidukora amakosa hari ibihano bIdutegereje birimo n’igifungo. Tuzagerageza kwirinda aho bishoboka hose”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|