Irimbi rya Camogli ryubatswe mu myaka isaga 100 ishize, riherereye ahantu ku rutare ruri ku nkengero z’inyanja ryaridutse kubera isuri. Francesco Olivari, Meya wa Camogli, yavuze ko uko kuriduka kw’iryo rimbi ari ikiza umuntu atashobora gutekereza "unimaginable catastrophe".
Abantu bane bo mu Mujyi wa Blantyre mu gihugu cya Malawi bafunzwe nyuma yo gutegura indabo z’amaroza mu noti z’Amafaranga y’icyo gihugu yitwa ama Kwacha (Malawi Kwacha banknotes).
I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Gashyantare 2021, hagaragaye inkingi y’amayobera ikoze mu cyuma gishashagirana cyane izwi nka ‘Monolith’, bakaba barayibonye aho batazi uko yahageze n’aho yaturutse.
Ifi yororerwa mu rugo mu rwego rw’umutako iba igomba guhora yoga kandi yogera mu kintu runaka yashyizwemo gifunze. Gusa ubuzima bw’ifi nk’iyo ubundi ihora yoga bishobora kuyigora nyuma ikaba itabibasha kubera impamvu runaka.
Michael Martinez ni umwana w’imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k’abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk’intwari nyuma y’uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa basaba ko amategeko agenga ibyo kubaga hagamijwe kongera ubwiza yakazwa.
Abageni ari bo Justin ukomoka mu Mujyi wa Kansas muri Leta Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Stephanie Armstrong, batunguwe no guhatirwa guhagarika ubukwe bwabo, kuko umukwe (Justin) yari yapimwe basanga yanduye Covid-19.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje guha urwamenyo abari bashinzwe kuzana urukingo rwa Covid 19 muri Algeria, kubera kwibeshya gupakira bakazana inzoga za Vodka bazitiranyije n’urwo rukingo.
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2020, umufotozi tudashatse kuvuga umwirondoro we, yahagaze imbere y’Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi atambaye agapfukamunwa, bamusaba kukambara.
Imibumbe ya Jupiter na Saturn mu ijoro rishyira ku wa 22 Ukuboza, yagaragaye yegeranye cyane kurusha uko iheruka kugaragara mu myaka 800 ishize maze bisa n’ibishushanyije ‘Inyenyeri ya Noheli’.
Pretty Mike, umunya-Nigeria wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabiriye ubukwe bwa Williams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru.
Rwabudandi Cyprien w’imyaka 89 y’amavuko na Nyirabashumba Asela w’imyaka 82 y’amavuko basezeranye imbere y’ubuyobozi, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.
Itangazo ry’Umurenge wa Gisenyi Kigali Today yabonye, rihamagarira abantu kwitabira cyamunara y’ihene yibwe mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo, aho umushinjacyaha yasabye ubuyobozi bw’umurenge kuyiteza cyamunara amafaranga agashyirwa mu kigega cya Leta.
Leta y’u Bufaransa irimo gutegura ibihano bigenewe abaganga batanga impapuro zitwa "icyemezo cy’ubusugi" (Certificat de virginité) zihabwa abagiye kurushinga binyuze mu madini.
Timothy Ray Brown uzwi nka ‘The Berlin Patient’ cyangwa se umurwayi w’i Berlin, wahawe igice cy’imbere mu igufa cyitwa umusokoro n’utari urwaye muri 2007, ubu yishwe na kanseri yo mu maraso.
Umuhungu w’imyaka 15 n’umukobwa w’imyaka 12 bo muri Indonesia bashyingiranywe ku gahato nyuma yo kwica umuco wo gusurana mu masaha y’ijoro.
Mukasekuru Gratia wo mu Mudugudu wa Kabirizi mu Kagari ka Mbare, mu Murenge wa Karangazi aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo ndetse n’ibindi bice by’umubiri.
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ‘Igiti cy’umugisha’ ngo gifasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.
Ku bakunda kwambara ibyakozwe na Kompanyi Louis Vuitton (LV) bagiye kujya bagura ibikoresho byo kwirinda mu maso cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19 bizwi nka ‘Face Shield’ ku giciro cy’Amadolari ya Amerika 946 (angana n’Amafaranga y’u Rwanda 916,575) guhera tariki 30 Ukwakira 2020.
Mu gihugu cya Slovenia, umugore yahamijwe icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko urukiko rusanze yariciye ikiganza kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi.
Umubyeyi wari mu ndege ari kumwe n’abana be ndetse n’umugabo we, yavuze ko yumvise afite icyokere, asohokera ahatemewe ajya gufata akayaga ku ibaba ry’indege. Iyo ndege yari imaze guhagarara (atterrir ) ahitwa i Kiev muri Ukraine. Kuva ubwo ariko yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu batemerewe kuzongera gukoresha indege za Kompanyi y’indege ya Ukraine.