Igisirikare cya America Ni cyo Gisigaye Kigura Amabuye ya Tungsten y’u Rwanda

Ikirombe n’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro cya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bicukura Tungsten.

U Rwanda ruciye agahigo nyuma y’uko ikigo cyazobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Trinity Metals Group gitangiriye gucukura no gutunganya aya mabuye y’agaciro muri Nyakabingo kuva mu mwaka w’2022.

Trinity Metals Group yazamuye umusaruro uva muri Nyakabingo, wikuba inshuro eshatu, aho wageze kuri toni zirenga 1,200 z’umwimerere wa Tungsten yo mu rwego rwo hejuru ku mwaka.

Binyuze mu Kigo TechMet gifite icyicaro i Dublin muri Irlande, ndetse n’Urwego rwa Amerika rushinzwe Imari n’ubucuruzi, iki kirombe cyatangiye kohereza Tungsten ku kigo cyitwa Global Tungsten and Powders giherereye muri Pennsylvania muri Nzeri ishize. Ibi byanyuze mu masezerano y’igihe kirambye.

Umuyobozi wa Trinity, Shawn McKormick, yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko u Rwanda “ubu rwinjiye mu buryo butaziguye mu gutanga umusanzu mu ruhererekane rw’ibikoresho by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Tungsten ikorwamo ibikoresho binyuranye bya ngombwa mu buvuzi, mu bucukuzi ubwabwo kuko itanga ibyuma bikomeye cyane, muri za mudasobwa, n’ahandi.

By’umwihariko ariko, mu bya gisirikare ikoreshwa mu gukora indege na za missiles, gukora amasasu ahangara ibikoresho bidatoborwa n’isasu(bullet proofs) ndetse n’ibikoresho bikingira urumuri rukaze-radiation shielding.

Muri ubu bucuruzi, hari ababona ko Washington ishaka guhangana n’Ubushinwa bwihariye isoko rya Tungsten ku kigero cya 80%.

Ku bibaza iby’ubuziranenge n’umucyo muri ubu bucuruzi, Trinity ibasubiza ko ikurikiza uburyo bukomeye bwo gukurikirana inkomoko y’amabuye, ikagenzura buri mufuka w’amabuye kuva mu kirombe kugera ku muguzi wa nyuma, ikanirinda kugura ku bacukuzi ba magendu.

Ibi bisubiza ibirego bihora bicaracara, bishinja u Rwanda kwiba amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruvuga ko ibi ari ibirego bizanwa na Congo yananiwe kurangiza amakimbirane yamunze igihugu cyane cyane mu Burasirazuba, ndetse na ruswa yamamaye mu rwego rw’ubucukuzi muri kiriya gihugu.

Ni yo mpamvu abafite amabuye y’agaciro mu nshingano zabo mu Rwanda basubiza abazana ibi birego ko ababishaka baza bakabageza ku birombe by’igihugu bivamo amabuye y’agaciro bakabara inkuru itari imbarirano.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, peteroli na gas, avuga ko u Rwanda rwiyubatse cyane haba mu bucukuzi, ndetse no mu bugenzuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nyuma y’ibyo byose ariko, Amerika kugura amabuye y’agaciro mu Rwanda ni inkuru ikomeye. Iki gihugu cyashyizeho amategeko n’amabwiriza akomeye agenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro, kugira ngo harebwe neza ko ava mu Rwanda koko.

Ibyo bigaragaza neza ko inkuru ivuga ko u Rwanda rwohereza mu mahanga amabuye yaturutse muri DRC idafite ishingiro, kuko isoko rya Amerika ryemera gusa amabuye afite inkomoko igaragara kandi yemejwe n’ubugenzuzi bukomeye.

Hagati aho, umuyobozi wa Trinity Metals Group avuga ko ikigo cye gikeneye miliyoni 60 z’amadolari yo kubaka uruganda rutunganya Tungsten, bikaba bijyanye n’intego u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cy’inyongeragaciro ku mabuye y’agaciro mu karere.

Nk’umuhuza mu biganiro bigamije iterambere ry’amahoro arambye n’ubukungu butajegajega hagati y’u Rwanda na Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ingingo y’ubufatanye mu bukungu n’amasezerano y’ishoramari afite agaciro ka miliyari z’amadolari.

Ibi bizafasha kuzamura icyizere cy’uko hashyirwaho ubucuruzi bwemewe bw’amabuye y’agaciro bwambukiranya imipaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka