Ubuhinde: Hahimbwe isutiye irwanya gufatwa ku ngufu
Abanyeshuri batatu bo mu gihugu cy’Ubuhinde (abakobwa babiri n’umuhungu) baherutse gukora isutiye (soutien-gorge) ikoze ku buryo irekura amashanyarazi ya kilovolute 3800 igihe nyir’ukuyambara agiye guhohoterwa.
Manisha Mohan, umwe mu banyeshurikazi bahimbye uyu mwambaro, yatangarije Times of India ko n’ubwo urekura amashanyarazi angana gutya ashobora kwigizayo nyir’ugushaka kugira nabi, nta kintu ashobora gutwara nyir’ukuwambara.
Na none kandi, uyu mwambaro ukoze ku buryo uzajya umenyesha Polisi ndetse n’ababyeyi b’ugiye guhohoterwa ko ari mu byago.

Biteganyijwe ko amasutiye akoze gutya azagurishwa muri uku kwezi kwa Mata, ndetse abayahimbye batangiye imirimo yo gutuma arushaho gukora umurimo yagenewe neza, bakora ku buryo azajya abasha no kwifashishwa n’umuntu uri mu mazi, ndetse banagabanya ingano yayo.
Iyi sutiye ije gufasha mu gikorwa cyo kurwanya ifatwa ku ngufu, ije yunganira isaha yahimbwe mu Buhinde, imenyesha Polisi ahari umuntu ufite ikibazo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
abahinde bakoze igikorwa kiza nkatwa nkabanyafurika turabashimiye
sha abahinde ndabemeye pee rwose ahubwo mudushakire iyo kariso vuba ha
batabare bakore n’ikariso y’icyuma
nayo byajyana
Iyo irandangije rwose
Sha iyo ni innovation nziza. Ariko bazakore ikariso iteye ityo nibwo byagira ingaruka nziza kuko hari abantu batambara amasutiye, harimo n’abagifite imyaka mike kandibitabuza ababahohotera kubikora.
Iyi sutiye jyewe ndayishyigikiye ahubwo ni ukuraba uburyo bakora izajya yambarwa n’abagabo nabo ikaba yabatabara kuko iriya umugabo ntiyayambara ngo imufate kubara igituza cye kitameze nk’icy’abakobwa.