Ku myaka 39 arimo gukorerwa igitsina nyuma yo kuvuka ntacyo afite
Umugabo w’Umwongereza witwa Andrew Wardle ufite imyaka 39, wavutse adafite igitsina kubera ubumuga yakuye munda ya nyina, ubu abaganga barimo kumukorera igitsina bifashishije ibice by’umubiri we.
Kuva yavuka adafite igitsina atabigizemo uruhare, Andrew Wardle yatangiye guhura n’ibyago biturutse kuri ubwo bumuga bwe. Kwikubitiro, nyina wamubyaye akiri muto kuko yari afite imyaka 17 yaramutaye amuha abagiraneza ngo bamwirerere.
Andrew Wardle yakomeje guhura n’ibibazo byinshi harimo ibyo kurwara impyiko n’uruhago rw’inkari kubera kutabona uko yihagarika (kunyara) kugeza ubwo yabazwe inshuro zirenga 15 hashakishwa uko yabaho.

Nyuma yibyo hiyongeraho kuba yarahoraga yihisha bagenzi be ngo batamuseka n’ibindi.
Aganira n’ikinyamakuru The Sun, Andrew Wardle yavuze ko igihe cyinshi yanywaga ibiyobyabwenge kugira ngo abone uko acika abakobwa babaga bamusuye bashaka ko baryamana.
Ngo yababwiraga ko yumva atameze neza ariko mu bakobwa bagendanye bose ngo 20% nibo yabashije kubwiza ukuri.

Kuri ubu, abaganga bamwemereye kumukorera igitsina hifashishijwe igice cy’umubiri bazakura ku kaboko ke.
Igitsina azakorerwa kizaba gishobora no gutera akabariro nk’abandi bagabo, ibi bikaba bishimishije cyane Andrew Wardle utegereje ko icyo gikorwa kirangira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njye namugira inama yo kutazarongora ashaka ku recupera imyaka 39 yahombye kk ashobora kubihomberamo ikaba yavunikiramo, cyane ko ibisudirano biba bidakomeye!!! ikindi uko uyu mugabo yagombaga gu profita ayo mahirwe yo kudatunga igitsina kk ibyo gikora bizarimbura benshi.!!!!!!