Ku myaka 17 avuga indimi 23 adategwa
Timothy Doner w’imyaka 17 wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika adidibuza indimi 23 zirimo indimi zizwi ko zikomeye. Uretse indimi eshatu yigiye mu ishuri izindi zigera kuri 20 yaraziyigishije.
Timothy yagaragaje ubushake bwo kuba umwe mu bantu ba mbere bavuga indimi nyinshi ku isi akiri umwana muto. Ngo yakunda cyane umugabo witwa Richard Simcott wamenyekanye nk’umuntu uzi indimi nyinshi anasohoramo amafilimi.

Afite imyaka umunani gusa, Timothy yatangiye kwiga igiheburayo nyuma y’igihe gito aba atangiye kukivuga neza, kucyandika ndetse no kugisoma. Hadaciye igihe kirekire yize icyarabu na cyo ahita atangira kukivuga.
Ikinyamakuru Huffington Post gitangaza ko uwo mwana ashimishwa n’uko mu buzima bwe yiyungura ubumenyi bushya mu rurimi runaka. Ngo ku munsi umwe ashobora kwiyigisha inshoberahamanga zirenga 10.
Uretse igifaransa, ikilatini na mandarin yize mu ishuri, indimi 20 ari zo igiswahili, igishinwa, ikidage, icyongereza, igifaransa, igihawusa (Nigeria) , igiheburayo, igihinde, ururimi rwo muri indonesiya, igitaliyani, ikinerande, ojibwa, igipachtou, igiperise, ikirusiya, ururimi rwo muri turikiya, ikiwalofu, ikihosa na Yiddish yaziyigishije we ubwe.

Mu gihe kitari icy’ishuri, Timothy yegera abanyamahanga bavuga izo ndimi kugira ngo abashe kuzivuga ari na ko azikamirika.
Timothy amaze gutera ikirenge cya Simcott aho yakoze amavidewo 11 mu gihinde ayashyira kuri You Tube kandi akivuga neza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomwana akomokahe
uyu mwana ateye ubwoba pe! iyi ni impano pe!
azige ni kinyarwanda gusa cyo cyiragoye
ndishimye cyane kubwuwo mwana wimyaka 17 numuhanga cyane kandi nayo ni mpano nkizindi zose wura koze kutugezaho ayo makuru.