Canada: Yibwe igare, hanyuma na we aryiba uwarimwibye
Umunyakanadakazi Kayla Smith, w’imyaka 33, utuye ahitwa Vancouver, ubu yabaye ikimenyabose mu gihugu cye kubera kwiba igare rye umujura na we wari warimwibye.
Igare Kayla uyu yari yibwe ryari rishyashya, kuko ngo yari amaze igihe gito cyane ariguze amadorari 1000.
Icyo gihe ngo yari yariziritse aho bigomba mu rusisiro rwagenewe imikino olempike rwo ku nkombe z’inyanja ya Pasifika muri Kanada (village olympique de la métropole de la côte pacifique canadienne).

Bukeye bwaho, ngo ubwo yarebaga amatangazo yo ku rubuga rwa Craigslist, yahabonye igare rigurishwa risa cyane n’irye. Yahise rero ahamagara nyir’ugushaka kurigirisha, bavugana aho bazahurira ngo arigure.
Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ivuga ko Kayla agikubita amaso rya gare, yahise abona ko ari irye. Nta mugayo kandi ngo hari za otokora (autocollant) yari yarashyize ku ikadere yaryo (cadre) zari zikiriho.
Ngo yibajije uko abigenza kugira ngo asubirane igare rye, maze yirinda kwereka uwarigurishaga ko ari irye, ni ko kwiga amayeri yo kumusaba kurigeragereza muri parikingi bari bahuriyemo. Umujura yaremeye, maze undi na we arikubita ikiboko, araricikana.
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyumunyamerikakazi yakoze wamugani wakinyarwanda ngo Ugusuriye ntumwishyure akwita ikiburannyo,Hahahahaaaaaa
ARARENZE PE.!
uyu mugore ni danger too!gusa iyitabaza police ark
yabaye umu star pe!
uyu mugore ni danger too!gusa iyitabaza police ark
yabaye umu star pe!
uyu munyamerika ararenze,ese iyo ashaka police arko nawe ntiyibe nubwo ryarirye? igiteye amatsiko nkiyo uwo mujura ajya kumurega rwari gucibwa ute?
Heeeee uyu we ararenze kabi sa