Nyagatare: Noheri yijihirijwe mu tubari kurusha mu nsengero

Mu gihe kenshi usanga igihe cya Noheri abantu benshi bahitamo kujya mu nsengero ndetse bakanakesha, mu mujyi wa Nyagatare ho abenshi bari mu tubari babyina abandi mu nzu z’urubyiniro zimwe mu nsengero zifunze imiryango.

Umujyi wa Nyagatare uragenda ukura buhoro buhoro ndetse ubu washyizwe muri gahunda y’imijyi ya 2 nyuma y’uwa Kigali. Mu ijoro rya Noheri abantu benshi bahisemo kugana inzu z’urubyiniro ndetse n’utubari baceza bishimira ko Umwana Yesu avutse. Aho bita « The Heat » mu bishimiraga Noheri harimo n’abanyamahanga.

Aha bacezaga bishimira ko umwana Yesu agiye kuvuka.
Aha bacezaga bishimira ko umwana Yesu agiye kuvuka.

Mu nzu y’urubyiniro « Feel Ok” niyo yari irimo abantu benshi cyane urubyiruko nta cyo kunywa uretse guceza gusa. Nyamara ariko hari insengero zari zifunze imiryango ijoro ryose.

Ku itorero Faith Center abakirisitu bari mu gitaramo ariko abenshi bari urubyiruko. Pasiteri Bucyeye Coleb avuga ko umunsi wa Noheri abakirisitu baba bibuka ivuka rya yesu. Ngo ni byiza ko abantu bagana insengero kugira ngo barusheho kwiyegereza Imana ndetse na Yesu abavukire mu mitima.

Itorero Restoration Church imiryango yari ifunze.
Itorero Restoration Church imiryango yari ifunze.

Uyu mwaka ubona utandukanye n’iya mbere aho wasangaga mu mujyi wa Nyagatare abantu benshi bagana insengero kurusha utubari. Nyamara ubu abenshi bari mu tubari insengero zirimo mbarwa nabo abenshi ari urubyiruko.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka