Muri Filime Nyarwanda haravugwamo ubuhemu

Bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda baravuga ko bamwe mu bategura bakanakora filime (Producers) bajya bambura abakinnyi, abategura aya mafilime nabo bakavuga ko abakinnyi nabo kenshi babahemukira.

Mutoni Olga, umwe mu bakinnyi bakunze kwita Mika, yatangarije Kigali today ko hari ubwo usanga umukinnyi ahamagarwa gukina hanyuma akizezwa kuzishyurwa ari uko filime yamaze kugurishwa, undi agategereza amafaranga ye agaheba.

Yagize ati “Iyo uhamagawe baguha avance ubundi bakakubwira ko andi uzayabona filime yarangiye kugurishwa hanyuma ugategerezaaa bikarangira utayabonye”.

Ilunga avuga ko kwambura abakinnyi bijya bituma hari filime zitarangira.
Ilunga avuga ko kwambura abakinnyi bijya bituma hari filime zitarangira.

Ilunga Longin bakunze kwita Pastor Fake n’andi mazina menshi yongeyeho ko ibi akenshi bikorwa na bamwe usanga akora igice cya mbere cya filime (Kuri filime zifite ibice birenze kimwe) akabwira abakinnyi ko azabahemba ari uko cyamaze kugurwa.

Ngo iyo iki gice kimaze kugurwa usanga ahita atangira indi filime mu gihe ba bakinnyi bagitegereje gukina igice cya kabiri maze amaso yabo akazahera mu kirere, ibi ari nabyo usanga abanyarwanda n’abakunzi ba filime nyarwanda muri rusange hari ubwo bategereza igice cya kabiri cya filime zimwe na zimwe ntibabibone.

Ku ruhande rw’abakora filime (Producers) nabo bavuga ko hari ubwo usanga umukinnyi cyane cyane iyo amaze kubaka izina, yemeranya nabo igiciro cyo gukiniraho filime ariko byagera hagati agasaba ko yongerwa amafaranga ibyo bitaba ugasanga yanze gukomeza gukina, aribyo rimwe na rimwe usanga bituma nanone filime zikinwa zitarangira.

Rutabayiro avuga ko abakinnyi nabo atari shyashya.
Rutabayiro avuga ko abakinnyi nabo atari shyashya.

Eric Rutabayiro bakunze kwita Pablo, ni ubwo ari umukinnyi, ni n’umwe mu bategura filime (producers) ugira ati “Abakinnyi nabo si shyashya, hari ubwo mumara kumvikana amafaranga, mwamara gutangira abona ko filime igeze kure utakibashije kumusimbuza undi, agatangira kugupandisha amafaranga nyamara atariyo mwavuganye mbere. Ibi iyo ubyanze niho usanga nyine yanze gukina maze filime ntirangire kuko atarimo”.

Ibi byose ndetse n’ibindi bigenda bivugwa muri uru ruganda rwa filime hano mu Rwanda, ni bimwe mu bishobora guca intege impande zose zirebwa na sinema mu Rwanda nyamara bitagakwiye, dore ko ba nyiri ukubigiramo uruhare baba bari kwisenyera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niba kore shesheje umuntu go mba kumuhemba

habineza emmy yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

iyo sujet ni nziza,ibyo ba producers bavuga sibyo kubera ko bakinisha umukinnyi nta contract bivuze ngo baba bamufashe nkutahawe agaciro,contract ihari nawajya yica ibintu nkana 2.muzehe ilunga azi neza industry ya cinema,ubunyanga bwa bamwe ba producer kuko yakinnye heshi,usanga nkitsinda ryishyize hamwe rigahamagarizwa uwo twakwita star tuziko producer yamuhebye ugatungurwa star akwishuje urugero:n’i Nyanza ya Butare ubwo fabiola n’abandi bazaga bijejwe amafr uwari producer wa masunzu byarangiye abahejeje,ibyo nukwica industry kdi turashaka kuba abanyamwuga at all duhane respect

Umurangamirwa Israella yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka