Igitaramo cyo kumurika “uruhongore rw’Inyamibwa” uko cyagenze
Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryakoze igitaramo cyo kumurika abana 86 bari hagati y’imyaka 4 na 16 bitwa “Uruhongore rw’inyamibwa”, batojwe umuco nyarwanda na bakuru babo bagize iri torero.
Muri iki gitaramamo cyabaye mu mpera z’iki cyumweru, Uruhongore rw’Inyamibwa rwagaragaje ibyo bamaze kumenya birimo kubyina, kuvuza ingoma, kwivuga, guhamiriza, gutebya ndetse no kuvuga neza Ikinyarwanda badategwa bari bamaze igihe kingana n’ukwezi babitozwa.
Iki gitaramo cyanyuze cyane abakitabiriye, cyasojwe no kwifurizanya impera z’umwaka nziza no gutangira undi mu mahoro, uruhongore, Inyamibwa nkuru n’ababyeyi basabana.
Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kifashe:













Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
thanx to inyamibwa cultural troup