Nyuma y’ibyumweru bitatu Amavubi atangiye imyitozo, abakinnyi b’ikipe ya APR FC nabo basanze abandi mu mwiherero, aho bagomba no guhita batangira imyitozo
Ikipe ya APR VC y’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itagitwara, nyuma yo gutsinda UTB VC y’abagabo amaseti atatu kuri abiri, naho UTB VC mu bagore yakinaga umwaka wayo wa kabiri yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR W VC amaseti atatu kuri mwe.
Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri Rayon Sports, hagarutswe ku biganiro n’abaterankunga ndetse n’ibikombe Rayon Sports imaze gukusanya kugeza ubu.
Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagabo.
Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yahumurije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo byari muri iyi kipe bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, isomer rikuru rya Kigali ndetse n’ikigo cya CSR basinyanye amasezerano y’imikoranire
Myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike n’abandi bakinnyi batanu bakinana banduye Coronavirus, bikazatuma atitabira imikino y’Amavubi.
Imvura yaguye ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali yarogoye umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball wahuzaga ikipe ya REG VC n’ikipe ya APR VC.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.
Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20 yamenye amatsinda azaba aherereyemo mu mikino ya CECAFA izanashakirwamo itike y’igikombe cya Afurika.
Ikipe y’igihugu ya Mozambique bita Inzoka z’Imbarabara (Os Mambas) ifite imikino ibiri izahuriramo na Cameroun mu itsinda rya Gatandatu mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMavubi bakina hanze y’u Rwanda, baratangira kuhagera kuri uyu munsi, mu gihe Kevin Monnet-Paquet we ibye bitaramenyekana
Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye nka NANI ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri iki kirwa gituwe n’abaturage bari munsi ya miliyoni imwe.
Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL Brewery Ltd bagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa (…)
Amakipe ya Kaminuza ya UTB mu bagabo no mu bagore yamuritse imyenda mishya anatanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri shampiyona ya Volleyball.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamaze gutangaza ingengabihe ya shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2019/2020.
Kakule Mugheni Fabrice uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.
Umunyarwanda Ruterana Fernand Sauveur yatorewe kuyobora akarere Gatanu (zone 5), kamwe mu turere turindwi tugize impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku mugabane wa Afurika (CAVB).
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bamaze iminsi bari mu karuhuko, bamaze gusubira mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri bazakina na CAP-Vert
Ikipe ya APR FC na AS Kigali zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana wari wamerewe kwinjira muri uyu mukino
Umunya-Brazil witwa Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pelé wamamaye cyane mu mupira w’amaguru yujuje imyaka 80 tariki 23 Ukwakira 2020, akaba yaratangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1977.
Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bapimwe Coronavirus.
Ikipe ya Patriots BBC itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 76 kuri 61,The Hoops Rwanda yandika amateka itwara igikombe cyayo cya mbere nyuma yo gutsinda IPRC Huye y’abagore amanota 68 kuri 63.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, umukino wabereye mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida
Amakipe ane ahurira ku mikino ya nyuma muri shampiyona ya Basketball 2019/2020 yamenyekanye nyuma y’imikino ya 1/2.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiranye imikino ya ½ ya shampiyona Basketball, imikino iri kubera muri Kigali Arena
Hagendewe ku ngengabihe nshya ya FIFA igaragaza amatarikyi no kugura ndetse no kwandikisha abakinnyi, mu Rwanda bizasozwa mu Gushyingo.
Abazayobora ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko bazamenyekana mu nteko rusange dusanzwe izaba kuri uyu wa Gatandatu.